skol
fortebet

Ingabo za SADC zamaze kugera muri RDC guhangana na M23

Yanditswe: Thursday 28, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo,SADC watangiye kohereza muri RDC ingabozo kuyifasha, aho kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 27 Ukuboza, amagana y’ingabo zikomoka muri Afrika y’epfo zageze i Goma.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na Liyetona-koloneli Guillaume Njike Kaiko, umuvugizi wa Operation Sokola 2, yagize ati: “Hari hashize igihe.Ngendeye ku masezerano y’abakuru b’ibihugu bya SADC, ingabo zahageze bidasubirwaho.”

Icyakora, nta bisobanuro birambuye yatanze ku byerekeranye n’umubare w’ingabo zoherejwe cyangwa aho bazakorera.

Mu kiganiro Liyetona-koloneli Guillaume Njike Kaiko yahaye ACTUALITE.CD yongeyeho ati: "Biteganijwe ko hazaba harimo ingabo ziturutse muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzaniya. Turateganya ko buri munsi izo ngabo zizagenda ziza."

Amasezerano yo kuzana ingabo za SADC muri RDC yashyizweho umukono ku ya 17 Ugushyingo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula, yashimangiye ubushake bwa guverinoma ya Kongo mu gushyigikira izo ngabo z’akarere,mu mikorere zihabwa ibikoresho bihagije.

Iyi gahunda ije mu rwego rwo gufashanya gucunga umutekano n’amasezerano ya SADC yo gufashanya kwirwanaho. Izi ngabo zije hagamijwe ahanini gushyigikira ingabo za Kongo mu kurwanya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya amahoro n’umutekano mu karere, nk’uko Minisitiri Lutundula yabisobanuye.

Amakuru aravuga ko aba basirikare bahawe imyenda y’ingabo za RDC ejo,kandi bazafatanya na FARDC n’imitwe bakorana guhangana na M23 ikomeje kuyoboza Uburasirazuba bwa RDC.

Ku rundi ruhande,imirwano hagati ya FARDC na M23 yongeye kubura kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Ukuboza 2023, mu masaha agana k’umugoroba, nk’uko bamwe mu barwanyi b’umutwe w’Inyeshyamba wa M23 babitangaje.

Amakuru akomeza avuga ko iriya mirwano yarimo ibera mu bice byo muri gurupoma ya Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano kandi yongeye kubera mu nkengero z’umujyi wa Goma, mu gihe hari hashyize iminsi 4 imirwano irimo kubera hafi ya Sake, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu gitondo cya kare cy’ejo kuwa 27 Ukuboza 2023, byavuzwe ko Inyeshyamba za M23 zari zimaze kugera mu bilometre 4 uvuye mu mujyi wa Sake, nawo uri mu bilometre 27 n’umujyi wa Goma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa