skol
fortebet

Ingabo za Tanzania zagiye mu butumwa bwa SADC zasabwe kurwanya bikomeye M23

Yanditswe: Saturday 27, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Tanzania zagiye muri RDC mu butumwa bwa SADC zabwiwe ko M23 ariwe wanzi wazo wibanze bityo zikwiriye kumurwanya zivuye inyuma.

Sponsored Ad

Ubwo ingabo za Tanzania zageraga ku kibuga cy’indege cya Goma,Umugaba w’ingabo za SADC muri RDC,General Monwabisi Dyakopu ukomokamuri Afurika y’Epfo, yasabye izihagarariye Tanzania kutajenjekera umutwe wa M23.

Ati “Mugomba kumenya ko muri ikibazo kuri M23, bityo bashobora kuba hari icyo bakora, igihe icyo ari cyo cyose. Akazi kanyu ni ukurwanya umwanzi, ari we M23, nyuma y’ibyo tuzabwirwa undi mwanzi.”

Maj. Gen Dyakopu yamenyesheje abasirikare ba Tanzania ko batagiye mu butembere, kandi ko batagiye gupfusha ubusa igihe cyabo. Ati “Turi hano kugira ngo dukemure ikibazo kiri imbere yacu.”

Umuyobozi w’ingabo za Tanzania ziri muri ubu butumwa, Lieutenant Colonel Makande, yatangaje ko biteguye gufasha Leta ya RDC kugarura umutekano mu burasirazuba no kuyisubiza ubutaka yakuwemo na M23.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu nama yamuhuje n’abasirikare bakuru b’iki gihugu tariki ya 22 Mutarama 2024, yasobanuye ko aba basirikare bagiye gutabara RDC nk’umuturanyi bahuriye mu muryango SADC nawe ushobora kubatabara bagize ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa