skol
fortebet

Ingabo za Tigray ziravuga ko Ethiopiya yarashe ku bitaro ikoresheje drone

Yanditswe: Wednesday 31, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Tigray z’aka karere ko mu majyaruguru kari mu ntambara zirashinja leta ya Ethiopia kugaba ibitero by’indege itarimo umupilote (drone) ku murwa mukuru Mekelle w’aka karere.

Sponsored Ad

Ingabo za Tigray z’aka karere ko mu majyaruguru kari mu ntambara zirashinja leta ya Ethiopia kugaba ibitero by’indege itarimo umupilote (drone) ku murwa mukuru Mekelle w’aka karere.

Leta ya Ethiopia nta cyo yari yasubiza kuri ibi ishinjwa, ariko mbere yari yaburiye abantu kwirinda kwegera ibyo yise ahantu ha gisirikare ho kugabwaho ibitero.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uvuga ko ibitero by’indege byo mu cyumweru gishize by’i Mekelle byishe abasivile, barimo n’abana.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Getachew Reda, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Tigray, yavuze ko ibisasu bitari munsi ya bitatu byarekuriwe muri uwo mujyi kandi ko ibitaro ari hamwe mu hantu harashweho muri ibi bitero bya vuba aha.

Umuturage waho yabwiye BBC ko habayeho ibitero by’indege muri uwo mujyi, ariko ko adashobora kuvuga aharashweho.

Ifungwa rikomeje ry’uburyo bw’itumanaho ryatumye bigorana kumenya amakuru arambuye kandi yo kwizerwa y’ibihabera.

Hagati aho, imirwano ku butaka ikomeje gukaza umurego nyuma y’icyumweru ibikorwa by’urugomo byongeye kubura, mu gihe hari hashize amezi atanu hari agahenge.

ONU ivuga ko iyi mirwano yongeye kubura imaze gutuma abantu babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo mu turere two ku mupaka twa Amhara na Afar.

Utwo ni uturere duturanye, aho imirwano irimo kwibanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa