skol
fortebet

Inteko y’umutekano ya ONU igiye gutorera kwinjiza Palestina iherutse kubisaba

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU, yiteguye gutora kuri uyu wa gatanu ku busabe bw’abanyepalestina bwo kuba umunyamuryango wuzuye.

Sponsored Ad

Ni igikorwa Isiraheli n’incuti yayo Leta zunze ubumwe z’Amerika byiteze kwitambika imbere kubera ko byaba ari ukwemeza byanyabyo ko Palestina ari Leta.

Byitezwe ko inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU igizwe n’ibihugu 15, izatora saa cyenda z’umugoroba, kuwa gatanu, umushinga w’umwanzuro, wifuza ko ibihugu 193 bigize inama rusange ya ONU, “byakira Palestina nk’umunyamuryango wayo”.

Kugirango umwanzuro w’inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU wemezwe, ukeneye gushyigikirwa byibura n’amajwi icyenda kandi Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Uburusiya cyangwa Ubushinwa, ntihagire na kimwe muri ibyo gihugu, gikoresha ububasha bwacyo buzwi nka veto.

Igihugu cya Alijeriya kiri mu bigize akanama k’amahoro, cyatanze uyu mushinga w’umwanzuro, cyari cyasabye ko itora ryaba kuri uyu wa kane mu masaha ya nyuma ya saa sita, kugirango bihurirane n’inama y’akana k’umutekano ku bijyanye n’uburasirazuba bwo hagati, byitezwe ko iri bube irimo abaminisitiri batari bake.

Amerika yakunze kuvuga ko gushyiraho Leta yigenga ya Palestina, byagombye kunyura mu biganiro by’imbona nkubone hagati y’impande zombi, aho guca mu muryango w’abibumbye.

Abanyepalestina barakora ibishoboka ngo bagire ubunyamuryango bwuzuye, mu gihe intambara igeze mu kwezi kwayo kwa gatandatu, hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza kandi Isiraheli irimo kwagura igice cyigaruriwe mu ntara ya Sijorudaniya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa