skol
fortebet

Inteko ya ONU yahaye ubusabe bukomeye Uburusiya ku isabukuru y’umwaka bumaze buteye Ukraine

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yateraniye i New York ku wa kane yatoye ku bwiganze ishyigikira umwanzuro wamagana igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyatangiye mu mwaka umwe ushize.
Iyo nteko ya ONU yasabye ko Uburusiya bukura ingabo zabwo muri Ukraine kandi imirwano igahagarara.
Uyu mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, mu gihe 32 birimo u Burundi na Uganda byifashe, naho ibindi bihugu birindwi - birimo n’Uburusiya - birawamagana.
Ahandi, i Vienne muri Autriche, umubare munini (...)

Sponsored Ad

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yateraniye i New York ku wa kane yatoye ku bwiganze ishyigikira umwanzuro wamagana igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyatangiye mu mwaka umwe ushize.

Iyo nteko ya ONU yasabye ko Uburusiya bukura ingabo zabwo muri Ukraine kandi imirwano igahagarara.

Uyu mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, mu gihe 32 birimo u Burundi na Uganda byifashe, naho ibindi bihugu birindwi - birimo n’Uburusiya - birawamagana.

Ahandi, i Vienne muri Autriche, umubare munini w’abahagarariye ibihugu byabo bavuye mu cyumba cy’inama ubwo uhagarariye Uburusiya yagezaga ijambo ku nama y’inteko ishingamategeko y’umuryango w’umutekano w’Uburayi.

Uko gusohoka mu nama y’umuryango w’umutekano n’ubufatanye i Burayi (OSCE) ndetse n’amatora yo muri ONU byabaye ubwo haburaga umunsi umwe ngo habe hashize umwaka umwe Uburusiya bugabye igitero kuri Ukraine.

Umwanzuro wa ONU wasabye ko amahoro agaruka mu gihe cya vuba cyane gishoboka.

Uwo mwanzuro wongeye gushimangira ubufasha ku busugire bwa Ukraine no kutavogerwa kwayo, wamagana ibivugwa n’Uburusiya ibyo ari byo byose ku bice bimwe bya Ukraine bwigaruriye.

Mu kwezi kwa cyenda mu 2022, abadepite batoreye mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya bemeza ko Uburusiya, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bwiyomekaho uturere tune twa Ukraine, ari two Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia.

ONU yanasabye ko "Uburusiya aka kanya, mu buryo bwuzuye kandi nta mananiza buvana abasirikare babwo bose ku butaka bwa Ukraine buri mu mipaka yayo yemewe ku rwego mpuzamahanga", inasaba ko imirwano ihagarara.

Iyi ngamba kuyikurikiza si itegeko ariko ifite icyo ivuze kinini mu rwego rwa politiki.

Nubwo uwo mwanzuro wemejwe na byinshi mu bihugu, hari bimwe bikomeye byagaragaye muri 32 byifashe.

Ubushinwa, Ubuhinde, Iran n’Afurika y’Epfo ni bimwe muri ibyo byifashe muri uko gutora.

Ibihugu birindwi byatoye byamagana uwo mwanzuro ni Uburusiya, Belarus (Biélorussie), Koreya ya Ruguru, Eritrea, Mali, Nicaragua na Syria.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yavuze ko ayo matora yo muri ONU "yagaragaje neza ko Uburusiya bugomba gusoza ubushotoranyi bwabwo bunyuranyije n’amategeko. Ubusugire bw’ubutaka bwa Ukraine bugomba gusubizwaho".

Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati: "Umwaka umwe nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero gisesuye cyabwo ugushyigikirwa kwa Ukraine ku rwego mpuzamahanga kuracyakomeye".

Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri mu 2022, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yohereje muri Ukraine abasirikare bagera ku 200,000, mu gitero cya mbere kinini cyane kibayeho i Burayi kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira.

Intambara yakurikiye icyo gitero imaze kwicirwamo abaturage b’abasivile nibura 7,199 naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka, nkuko bikubiye mu igereranya rya ONU, mu gihe byibazwa ko umubare nyawo ushobora kuba uruta uwo cyane.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa