skol
fortebet

Inyeshyamba za Tigray zafashe umujyi, intambara irakomeje

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imirwano ikomeje gutangazwa mu karere ka Amhara ko mu majyaruguru ya Ethiopia - gahana imbibi n’akarere ka Tigray

Sponsored Ad

Imirwano ikomeje gutangazwa mu karere ka Amhara ko mu majyaruguru ya Ethiopia - gahana imbibi n’akarere ka Tigray

Ninyuma yuko mu cyumweru gishize agahenge ko kugira ngo imfashanyo ishobore gutangwa kari kamaze amezi atanu karenzweho.

Ingabo za Tigray ku wa gatandatu zafashe umujyi wa Kobo, nyuma yo gutsinsura zerekeza mu majyepfo hafi y’umupaka.

Mbere, igisirikare cya Ethiopia cyari cyavuze ko kirimo kuva muri uwo mujyi mu kwirinda ibyago byuko habaho umubare munini w’abapfa.

Abatuye mu mijyi no mu byaro biri hafi aho baganiriye na BBC, bavuga ko imirwano yakomeje mu ruhererekane rw’imisozi miremire iri hafi aho, kandi ko uko ibintu bimeze ubu bishobora guhinduka mu kanya ako ari ko kose.

Hagati aho, abategetsi bo muri Woldia na Dessie - imijyi ibiri minini yo muri Amhara iri hafi y’ako gace - bashyizeho igihe cy’umukwabu hamwe na hamwe mu masaha ya nijoro, aho abaturage basabwa kuba bari mu ngo zabo.

Leta z’uturere zo muri Ethiopia, zirimo na leta y’akarere ka Oromia n’iy’akarere ka Somali mu burasirazuba, zavuze ko zifatanyije n’igisirikare cya Ethiopia n’uturere twa Amhara na Afar turimo kuberamo iyi mirwano yongeye kubura.

Ubwo intambara yari ikaze cyane mu mwaka ushize, uturere dutandukanye twohereje abasirikare ku rugamba.

Ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko imipaka ya Tigray n’igihugu baturanye cya Eritrea na yo ishobora kongera kwadukamo imirwano.

Getachew Reda, umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Tigray, yavuze ko abasirikare ba Ethiopia bo mu mutwe ukorera mu burasirazuba bambutse imipaka kugira ngo bafatanye n’inshuti zabo z’Abanya-Eritrea.

Ibitekerezo

  • Ministre wintebe yakwegute hakiri kare koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa