skol
fortebet

Inyeshyamba za TPLF zibye lisansi ONU yagombaga kwifashisha itabara abababaye

Yanditswe: Friday 26, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryatangaje ko inyeshyamba za TPLF zirwanira mu Majyaruguru ya Ethiopia, zibye litiro 570,000 z’ibikomoka kuri peteroli byagombaga kwifashishwa mu kugeza imfashanyo ku bababaye.

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryatangaje ko inyeshyamba za TPLF zirwanira mu Majyaruguru ya Ethiopia, zibye litiro 570,000 z’ibikomoka kuri peteroli byagombaga kwifashishwa mu kugeza imfashanyo ku bababaye.

Ku wa Gatatu nibwo imirwano yubuye hagati y’inyeshyamba za TPLF zishaka ko intara ya Tigray yigenga, n’ingabo za Leta ya Ethiopia. Hari hashize iminsi impande zombi zituje.

PAM yatangaje ko mu mujyi wa Mekelle ufatwa nk’umurwa mukuru wa Tigray, ariho ubwo bujura bwabereye mu gitondo cyo ku wa Gatatu.

Inyeshyamba ngo zinjiye mu nyubako yari ibitsemo ibyo bikomoka kuri peteroli barabitwara, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric.

Abari barinze iyo nyubako bagerageje kwitambika ngo inyeshyamba zidatwara ibyo bikomoka kuri peteroli, ariko biba iby’ubusa.

PAM yatangaje ko ibyo bikomoka kuri peteroli byari kwifashishwa mu kugeza ibiribwa, ifumbire n’ibindi byangombwa nkenerwa ku baturage bari mu kaga.

Dujarric yamaganye ubwo bujura, yemeza ko bushobora gushyira mu kaga ubuzima bwa benshi bari bategereje ubutabazi, mu Majyaruguru ya Ethiopia amaze imyaka ibiri mu ntambara.

Ibice by’amajyaruguru ya Ethiopia kandi bimaze iminsi byibasiwe n’amapfa ku buryo abagera kuri miliyoni 17 bakeneye ubufasha bw’ibiribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa