Igisirikare cya Isirayeri kivuga ko uyu munsi ku wa gatandatu, cyagabye ibitero birenga 50 mu mujyi witwa Khan Yunis uri mu burasirazuba bwa Gaza.
Ni ibitero Isirayeri ivuga ko yagabye ikoresheje inzira zo mu kirere, mu mazi no ku butaka.
Igisirikare cya Isirayeri cyigambye ibitero cyongeye kugaba muri Gaza nyuma y’icyumweru cy’agahenge k’intambara Isirayeri na Hamas bari bumvikanye.
Abategetsi ba gisirikare muri Isirayeri bakomeje kuvuga ko nyuma y’iminsi ibiri y’ako gahenge, muri rusange bagabye ibitero birenga 400 muri Gaza.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ivuga ko ibitero bya Isirayeri byahitanye abantu 184. Isirayeri ntacyo iravuga kuri iyo mibare.
Hagati aho,Minisitiri w’ingabo muri Siriya yavuze ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu, Isirayeri yagabye ibitero mu nkengero z’umurwa mukuru wa Siriya, Damas.
Ibinyamakuru bya leta muri Siriya byatangaje ko igisirikare cy’icyo gihugu cyarashe missile nyinshi za Isireyeri, kandi nta kintu na kimwe ibyo bitero bya Isirayeri byangije muri Siriya. Aya makuru ntacyo Isirayeri irayavugaho.
(AP. AFP, REUTERS)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *