skol
fortebet

Israel iraburira miliyoni 1.1 y’abatuye amajyaruguru ya Gaza guhunga bitarenze amasaha 24 – ONU

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Israel cyabwiye Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ko buri muntu wese uba mu majyaruguru y’agace ka Wadi Gaza akwiye kwimukira mu majyepfo ya Gaza mu gihe kitarenze amasaha 24 ari imbere, nkuko bivugwa n’umuvugizi wa ONU.

Sponsored Ad

ONU ivuga ko ibi bireba abantu hafi miliyoni 1.1 – ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri (1/2) cy’abaturage bose ba Gaza. Ako gace karebwa no kwimuka karimo n’umujyi wa Gaza utuwe mu bucucike.

Uko kuburira kwa Israel kwatanzwe mbere gato ya saa sita z’ijoro (00:00) ku isaha yo muri Gaza n’i Yeruzalemu.

Mu itangazo, ONU yagize iti: "Umuryango w’Abibumbye ufata ko bidashoboka ko uko kugenda kubaho hatabayeho ingaruka mbi cyane ku baturage."

Israel imaze iminsi yitegura kugaba igitero cyo ku butaka, ikusanya abasirikare, imbunda za rutura n’ibifaru ku mupaka wa Gaza.

Israel kandi ikomeje gukora ibitero by’indege kuri Gaza kuva ku wa gatandatu ubwo intagondwa za Hamas zivuye muri Gaza zagabaga igitero gitunguranye kuri Israel.

Abantu bagera ku 1,300 biciwe muri icyo gitero cya Hamas muri Israel cyo ku rwego rutari rwarigeze rubaho mbere, naho abantu nibura 150 bashimuswe na Hamas.

Ibitero by’indege bya Israel byo kwihorera bimaze kwica abantu barenga 1,400 muri Gaza, nkuko bivugwa n’abategetsi bo muri minisiteri y’ubuzima ya Palestine. Israel yanafunze umupaka wa Gaza, ibuza ko hinjizwa ibitoro n’ibiribwa.

Mu itangazo ryayo, ONU ivuga ko "yinginze cyane ko iryo tegeko, niba ryemejwe [ari ryo koko], rikurwaho mu kwirinda igishobora gutuma ibyago bisanzwe biriho bihinduka amakuba."

Abahuzabikorwa bo mu gisirikare cya Israel bari babwiye abakuriye amatsinda ya ONU muri Gaza ku bijyanye n’iryo tegeko ryo guhunga.

Iryo tegeko rinareba abakozi bose ba ONU hamwe n’abihishe mu bigo bya ONU, birimo nk’amashuri, ibigo nderabuzima n’amavuriro.

Akanama k’Umutekano ka ONU kitezwe gukora inama y’igitaraganya mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatanu, mu nama nyunguranabitekerezo yo mu muhezo.

Amerika, Ubwongereza, Ubushinwa, Uburusiya n’Ubufaransa ni abanyamuryango bahoraho b’Akanama k’Umutekano ka ONU.

Hagati aho, ambasaderi wa Israel muri ONU yashyigikiye itegeko ryo guhunga ryatanzwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, avuga ko ibyatangajwe na ONU "biteye isoni"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa