skol
fortebet

Israel irashinjwa kwica abajenerali ba Iran muri Syria

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran wa ’Revolutionary Guards’ uvuga ko abasirikare bakuru barindwi biciwe mu gitero cya Israel ku nyubako y’ishami ry’ambasade ya Iran mu murwa mukuru Damascus wa Syria.

Sponsored Ad

Brigadiye Jenerali Mohammad Reza Zahedi, komanda wo ku rwego rwo hejuru w’umutwe w’abasirikare b’indobanure wa Quds, n’umwungirije Brigadiye Jenerali Mohammad Hadi Haji-Rahimi, batangajwe ko bari mu bapfuye.

Leta ya Iran na leta ya Syria zamaganye icyo gitero, cyashenye inyubako yegeranye n’ambasade ya Iran.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko nta cyo kivuga ku makuru yo mu bitangazamakuru mpuzamahanga.

Ariko cyemeye ko mu myaka ya vuba aha ishize cyagabye ibitero ku hantu ho muri Syria kivuga ko hafitanye isano na Iran, ndetse hafatanya n’imitwe yitwaje intwaro ihabwa intwaro, iterwa inkunga, inahabwa imyitozo n’umutwe wa ’Revolutionary Guards’.

Amakuru avuga ko ibitero bya Israel byiyongereye kuva intambara yo muri Gaza yatangira mu Kuboza (10) mu mwaka ushize, mu kwihimura ku bitero byambukiranya umupaka byo mu majyaruguru ya Israel bikorwa n’umutwe wa Hezbollah n’indi mitwe ishyigikiwe na Iran muri Liban no muri Syria.

Ariko iki gitero cyo ku wa mbere kizabonwa nko gufata indi ntera gukomeye.

Israel igaragara nk’irimo kugerageza Iran n’inshuti zayo no gutanga ubutumwa ko itajenjetse mu kongera igitutu ku banzi bayo.

Israel irimo gushingira ku kuba Iran na Hezbollah bitarakajije umurego nkuko bamwe babyibwiraga. Ubu noneho Israel irareba niba Iran na Hezbollah bari bugire icyo bakora.

Hazagira igikorwa ku byabaye, ariko gishobora kutaba icyo abantu biteze. Aho kugaba ibitero bya misile, gishobora kuba nk’igitero gikorerwa kuri mudasobwa.

Minisiteri y’ingabo ya Syria yavuze ko ku wa mbere indege za Israel zagambiriye ku nyubako ya konsili (consulat), cyangwa inyubako y’ishami ry’ambasade, yari iri ku muhanda munini wo mu karere ka Mezzeh mu burengerazuba bwa Damascus, zivuye mu cyerekezo cy’akarere Israel yigaruriye kazwi nka ’Golan Heights’, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h) ku isaha yo muri Syria.

Iyo minisiteri y’ingabo yongeyeho ko ubwirinzi bwo mu kirere bwa Syria bwahanuye zimwe muri misile zarashwe n’izo ndege, ariko izindi zashoboye kugera aho zoherejwe "zisenya inyubako yose, zica ndetse zikomeretsa buri muntu wese wari imbere mu nyubako".

Iyo minisiteri yavuze ko ibikorwa byo gushaka imirambo birimo kuba no gutabara abakomeretse barenzweho n’ibyasenyutse, ariko ntiyavuga umubare w’abapfuye n’abakomeretse cyangwa ngo ivuge amazina yabo.

Amafoto na za videwo byafatiwe aho byabereye bigaragaza umwotsi uzamuka n’ivumbi ritumuka riva mu bisigazwa by’iyo nyubako yahirimye y’amagorofa menshi. Ambasade ya Iran byegeranye ntiyagaragaye ko yangiritse.

Ambasaderi wa Iran, Hossein Akbari, yavuze ko indege z’intambara za Israel zo mu bwoko bwa F-35 "n’ubugome zagambiriye ahantu mba n’igice cy’ishami ry’ambasade, hamwe n’abajyanama ba gisirikare [bo muri ambasade] ba Iran".

Yabwiye televiziyo ya leta ya Iran ko abantu bari hagati ya batanu na barindwi bishwe, barimo n’abadipolomate bamwe.

Nyuma, umutwe wa ’Revolutionary Guards’ wasohoye itangazo, uvuga ko barindwi mu basirikare bakuru bawo bishwe, barimo Brig Gen Mohammad Reza Zahedi na Brig Gen Mohammad Hadi Haji-Rahimi. Wavuze ko abo bari ba komanda n’"abajyanama bo hejuru ba gisirikare".

Ibitangazamakuru byo muri Iran byavuze ko Zahedi, wari ufite imyaka 63, yari umusirikare wo hejuru mu mutwe wa Quds, ishami rishinzwe ibikorwa byo mu mahanga mu mutwe wa ’Revolutionary Guards’, ndetse ko yabaye komanda muri Liban no muri Syria hagati y’umwaka wa 2008 na 2016. Hagati aho, Haji-Rahimi yatangajwe ko ari we wishwe wari wungirije Zahedi.

Zahedi ni umwe mu Banya-Iran bakomeye cyane byemezwa ko bishwe na Israel muri Syria mu bikorwa bya Israel bimaze igihe kirekire byo kwica abantu runaka ibigambiriye.

Umuryango w’uburenganzira bwa muntu ukorera mu Bwongereza ukurikiranira hafi ibibera muri Syria, ushingira ku makuru uhabwa n’abantu bawo bari muri Syria, watangaje ko abantu umunani bishwe - barimo umuyobozi wo hejuru w’umutwe wa Quds, abajyanama babiri ba Iran n’abasirikare batanu bo mu mutwe wa ’Revolutionary Guards’.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Syria Faisal Mekdad yamaganye bikomeye icyo yise "iki gitero cya kinyamaswa cy’iterabwoba", yongeraho ko cyishe "abantu bamwe b’inzirakarengane".

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran yavuze ko mu kiganiro kuri telefone na Mekdad, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Hossein Amir-Abdollahian yavuze ko icyo gitero ari "ukurenga ku masezerano mpuzamahanga yose", yegeka "ingaruka z’iki gikorwa ku butegetsi bw’abazayonisite [bwa Israel]".

Yanashimangiye ko "hacyenewe ko amahanga agira icyo abikoraho gikomeye".

Umugore uvugira ibiro bya perezida w’Amerika bya White House yavuze ko Perezida Joe Biden yamenye ayo makuru.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa