skol
fortebet

Istanbul: Mu ijoro ry’ Ubunani abantu 39 bishwe abandi benshi barakomereka

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku Bunani mu mujyi wa Instanbul muri Turikiya, abantu 39 biciwe mu kabyiniro, abandi 69 barakomereka bikabije mu birori byo kwishimira umwaka mushya wa 2017.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2017, saa saba n’igice zo muri Turikiya ubwo umuntu witwaje intwaro yabanje kwica umupolisi wari uharinze.
Minisitiri w’Ubutegetsi muri Turikiya yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko ibikorwa byo gushaka abagabye iki gitero bikomeje.
Ati “Gushaka abagabye iki gitero cy’iterabwoba (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku Bunani mu mujyi wa Instanbul muri Turikiya, abantu 39 biciwe mu kabyiniro, abandi 69 barakomereka bikabije mu birori byo kwishimira umwaka mushya wa 2017.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2017, saa saba n’igice zo muri Turikiya ubwo umuntu witwaje intwaro yabanje kwica umupolisi wari uharinze.

Minisitiri w’Ubutegetsi muri Turikiya yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko ibikorwa byo gushaka abagabye iki gitero bikomeje.

Ati “Gushaka abagabye iki gitero cy’iterabwoba birakomeje, nizeye ko ku bubasha bw’Imana baza gufatwa bidatinze”

Yakomeje avuga ko mu bantu 39 bishwe, 21 bamenye inkomoko yabo aho 16 ari abanyamahanga na ho batanu ari abenegihugu.

BBC ivuga ko ako kabyiniro karimo abantu basaga 700.

Umwe mu bari muri ako kabyiniro yavuze ko atabashije kumenya umubare w’abagabye icyo gitero ariko yabonye umuntu umwe witwaje intwaro agahita yihisha(uwo wari mu kabyiniro), na ho ibyuma bifata amashusho muri ako kabyiniro byerekanye umuntu wambaye imyenda yirabura afite n’intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa