skol
fortebet

Ituri :Abantu 17 bishwe mu gitero cyagabwe na Maï-Maï i Balingina

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abantu 17 nibo basanzwe bapfuye, abandi benshi barakomereka mu gitero cyagabwe kuri uyu wa gatatu n’abakekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa Maï-Maï mu cyaro cya Balingina kiri ku ntera y’ibirometero 20 uvuye ku birindiro bya gisirikare biri ahitwa Walese vonkutu

Sponsored Ad

Ni ubwicanyi bwakozwe ahagana saakumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu , aho agatsiko k’inyeshyamba kiraye mu baturage gatwika ka nasahura ibyabo muri ako gace ka Balinga bimenyerewe ko kibasirwa n’ubundi n’ibyihebe bya ADF.

Amakuru aturuka ku bayobozi b’iki cyaro cyagabweho igitero avuga ko abicanyi babanje kurasa mberey’uko birara mu baturage ndetse mu masaha ya mugitondo hari n’imyambaro yabo bari bataye mu mirima y’abaturage.

Uko kurasa no gusahura byaguyemo abantu 17, abandi bataramenyekana umubare neza barakomereka kandi ubwoba bukomeje kuba bwinshi mu baturage kuko nta kizere bafite ko abo bagizi banabi bari bwongere kugaruka.

Abenshi mu bapfuye n’abaturage bari mu mirima yabo n’abandi bake basanzwe mu mazu yabo ariko bigoye guhita ubatandukanya n’abasanzwe mu mirima . gusa ngo gushakisha birakomeje.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera muri ako gace kakorewe mo ubwicanyi, Christophe Munyanderu uwuyobora yavuze ko ibyabaye bigize icyaha ariko binasobanura umutekao muke abaturage bafite kandi leta ntacyo ibikoraho.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ntiyabashije kubona uruhande rw’igisirikare cya leta gikorera muri ako gace ngo agire icyo avuga kuri ubwo bwicanyi bwahitanye abaturage bashinzwe kurinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa