skol
fortebet

Ituri :Urubyiruko rwa Mambasa rwiraye mu mihanda rusaba FARDC kubakiza ADF

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wambere tariki ya 7 Kanama , urubyiruko rwo muri Ituri by’umwihariko mu isantere ya Mambasa rwuzuye imihanda rwamagana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri gukorwa n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.

Sponsored Ad

Baranenga uburyo igisirikare cy’igihugu FARDC kiri kwitwara mu guhangana n’ibitero bya hato na hato inyeshyamba za ADF zibagabaho

Ibyihe bya ADF byongereye cyane ibitero bigaba ku baturage mu ntara ya Ituri I Mambasa mu kwezi kwa Gatanu n’ukwa karindwi uyu mwaka wa 2023 kandi byakomeje gusatira no mu bindi bice birimo abaturage .

Radio Okapi yanditse ko mu cyumweru gishize, ibyihebe bya ADF byatwitse imodoka 4 mu mugi wa Lumalisa utari kure cyane y’aho ingabo za Congo FARDC zikambitse.

Ibi ninabyo byateye urubyiruko kwamagana igisirikare cy’igihugu no kukinenga kutagira icyo gikora mu kubashakira umutekano , cyane batayo ya 31 ihakorera.

Uru rubyiruko rwigaragambya rusaba Leta ko yahindura abo basirikare ikazana bandi bashoboye kurinda abaturage , cyane ko abahari bamaze imyaka 8 muri ako gace ariko kurinda umutekano w’abaturage byarabananiye.

Gusa iyi myigaragambyo yaje guhagarikwa n’abasirikare ba FARDC baniyumvaga mu magambo yuje uburakari urubyiruko rwakoreshaga rubamagana.

Kugeza ubu ibikorwa by’ubucuruzi I Mambasa byafunzwe kandi urujya n’uruza rwahagaritswe muri uwo mugi muto uherereye mu ntara ya Ituri nk’uburyo rukumbi rwo kubakumira.

Umuyobozi wa Mambasa colonel Jean-Baptiste Munyampazi,yanenze ubusabe bw’uru rubyiruko yemeza ko igisirikare cye gifite ubushobozi bwo kurinda abaturage babo . icyakora yongeraho ko akababaro bafite arakumva kandi ngo hari icyo bagiye guhindura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa