skol
fortebet

Jean-Pierre Bemba yijeje abanyekongo ubufasha bwa MONUSCO anasingiza SADC

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo, Jean-Pierre Bemba, yijeje abaturage babo uruhare rwa MONSUCO mu kurwanya “ingabo za M23”, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Kongo (ACP) bibitangaza.

Sponsored Ad

Jean-Pierre Bemba yaganirije abanyamakuru mu gitondo cyo ku wa kabiri mu mujyi wa Goma mu majyaruguru ya Kivu.

Ati: “Abaturage ntibagomba kugira impungenge. MONUSCO ikorana na FARDC. Nshobora guhamya ko MONUSCO iri ku ruhande rwacu kandi ko ikorana natwe.”

Yemeje kandi uruhare rwa SADC mu ntambara:

Ati: "Ndemeza ko ingabo za SADC zirwanira hafi ya FARDC. Barwanana natwe. Ingabo za SADC zirahagera buri munsi. ”

Hagati aho, Umuvugizi wungirije wa M23, Oscar Balinda, yabwiye Radio 10 ko habuze gato ngo abarwanyi babo bafatire mpiri Bemba mu mujyi wa Sake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa