skol
fortebet

Jordan-Syria: Igitero cya drone cyishe abasirikare batatu ba US ku kigo cyabo

Yanditswe: Monday 29, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare batatu ba Amerika bapfuye abandi benshi barakomereka mu gitero cya drone ku kigo cya gisirikare cya Amerika kiri hafi y’umupaka wa Jordan na Syria.

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko iki gitero cyakozwe “n’imitwe ya gisirikare y’abahezanguni ifashwa na Iran”. Yongeraho ati: “Tuzasubiza”.

Iran yahakanye uruhare urwo arirwo rwose muri iki gitero.

Ni inshuro ya mbere igitero cyishe abasirikare ba Amerika muri ako karere kuva Hamas yagaba igitero kuri Israel mu Ukwakira (10) umwaka ushize.

Jordan ivuga ko igitero cyabereye muri Syria, ko atari imbere muri Jordan.

Hashize iminsi hari ibitero ku bigo bya gisirikare bya Amerika muri ako karere, ariko mbere y’iki cyo ku cyumweru nta muntu byari byarahitanye, nk’uko igisirikare cya Amerika kibivuga.

Ntabwo bizwi neza uwagabye iki gitero.

Biden yavuze ko ibi Amerika “izabiryoza abo bose umwe ku wundi mu buryo tuzahitamo”.

Iran yahakanye ibirego bya Amerika n’Ubwongereza ko ifasha imitwe ya gisirikare ikora ibyo bitero.

Nasser Kanaani, umuvigizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Iran yabwiye ibiro ntaramakuru by’iki gihugu IRNA ati: “Ibi birego bikorwa bifite intego ya politiki runaka yo kuyobya ukuri kw’ibintu mu karere.”

Amazina y’abasirikare ba Amerika bishwe n’abakomeretse ntabwo yatangajwe mu gihe abategetsi bavuga ko barimo kubanza kubibwira imiryango yabo.

Ubwo yari mu rugendo muri leta ya South Carolina, Biden yagize ati: “Twagize ijoro ribi ryacyeye mu burasirazuba bwo hagati. Twabuze intwari eshatu.”

Abategetsi ba Amerika bavuga ko abasirikare 34 bakomeretse bikomeye bavanywe aho ngo bajye kuvuzwa.

Bavuga kandi ko iyo drone yarashe aho barara, ibi biramutse byemejwe byaba bisobanuye impamvu bakozweho ari benshi.

Igisirikare cya Amerika na Perezida Biden bavuga ko iki gitero cyakozwe ku kigo kiri mu majyaruguru ya Jordan hafi y’umupaka wa Syria. Nyuma bavuze ko ari ku kigo cyitwa Tower 22.

Gusa umuvugizi wa leta ya Jordan, Muhannad Moubaideen, yavuze kuri televiziyo y’igihugu ko icyo gitero cyabereye ku kigo cya al-Tanf muri Syria.

Mu Ukuboza (12), abategetsi ba Amerika bavuze ko ibigo by’ingabo zabo muri Iraq na Syria byatewe nibura inshuro 97 kuva nyuma y’igitero cya Hamas muri Israel.

Mu kwezi gushize, Amerika yagabye ibitero by’indege ku mitwe ifashwa na Iran nyuma y’uko abasirikare batatu ba Amerika bakomeretse - umwe bikomeye, mu gitero cya drone ku kigo cyabo mu majyaruguru ya Iraq.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, igitero cya Amerika cyo kwihimura i Baghdad cyishe umwe mu bakuriye imitwe yitwara gisirikare washinjwaga kuba ari inyuma y’ibitero ku ngabo za Amerika n’abakozi bayo.

Ingabo za Amerika n’ibihugu bifatanya bashyize ibirindiro mu Nyanja Itukura nyuma y’uko umutwe w’aba-Houthi ufashwa na Iran utangiye kurasa ku mato y’ubucuruzi aca iyo nzira.

Uwo mutwe wo muri Yemen uvuga ko urasa ayo mato mu kwifatanya n’abanyepalestine muri Gaza, aho Israel ikomeje ibitero.

Ibitero by’aba-Houthi kuri ayo mato byibasiye ay’ibihugu bigera kuri 40, nk’uko igisirikare cya Amerika kibivuga.

Abasirikare babiri bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Amerika barapfuye nyuma yo kuburirwa irengero muri uku kwezi muri ‘operation’ mu nyanja hafi ya Somalia yo gufata ubwato bwarimo intwaro zikorerwa muri Iran bwari buzishyiriye aba-Houthi muri Yemen.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa