Kamonyi: Abagizi ba nabi batemye inka y’uwarokotse Jenoside
Yanditswe: Monday 11, Apr 2022
Abagizi ba nabi bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Aba bagizi banabi babikoze kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa Moya n’Igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yavuze ko hataramenyekana abatemye iyo nka ariko ku bufatanye n’ubugenzacyaha batangiye iperereza.
Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo kuyivura ngo turebe ko yakira no gukomeza gushakisha amakuru ngo turebe ko twamenya ababa babikoze.”
Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’icyunamo bidasanzwe kuko ari ubwa mbere bibaye.
Yasabye abaturage kutishora mu bikorwa bibi kandi bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bijyanye nayo.
Inkuru ya IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *