skol
fortebet

Kenya: Abantu 15 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ebyiri zagonganye

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye muri Kenya yahitanye abantu 15, abandi batari bake barakomereka mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri.

Sponsored Ad

Nk’uko igipolisi kibitangaza, iyi mpanuka yabereye ahazwi nka Twin Bridge ku muhanda wa Nakuru-Eldoret mu burengerazuba bwa Kenya.

Kivuga ko iyi mpanuka yabaye ubwo bisi (bus) izwi nka Classic Kings ya Congo hamwe na hiace, izwi nka matatu muri Kenya, North Ways, zagonganaga saa munani n’iminota 45 z’igitondo (2:45am).

Igipolisi kivuga ko iyi mpanuka ryatewe n’uko imwe muri izi modoka yashakaga kurenga ku yindi.

“Abantu 15 bapfiriye aho, abakomeretse nabo bakaba bahise bajyanwa mu bitaro by’akarere ka Molo”, niko itangazo ry’ibiro bikuru bya polisi rivuga.

Polisi yasabye abatwara imodoka kwitonda kugira birinde impanuka nk’izi.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ako karere ka Twin Bridge gakunze kuberamo impanuka nk’izi.

Imodoka ya Classic Kings ikora ingendo hagati y’imijyi ya Nairobi, Kampala, Butembo, Goma n’ahandi.

Impanuka nk’izi zabaye nyinshi mu minsi ya nyuma y’umwaka ushize mu gihe cy’imisi mikuru,aho imibare yerekana ko buri mwaka abantu 3.500 bahitanwa n’impanuka z’imodoka muri icyo gihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa