skol
fortebet

Kenya ishobora gusogongera ku mujinya w’akaga Hamas irimo kuri ubu

Yanditswe: Friday 13, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi ba Kenya bashinzwe kurwanya iterabwoba baburiye ko hashobora kuba ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, nka Al-Shabaab, mu rwego rwo kugaragaza uburyo bashyigikiye umutwe wa Hamas mu ntambara urimo muri Gaza na Islaheli".

Sponsored Ad

Kenya ishyigikiye byeruye Israel mu ntambara iri kurwana n’umutwe wa Hamas w’abayisilamu bo muri Palesitine.

Kuva ingabo za Kenya zajya muri Somaliya muri 2011, byatumye Al Shabaab ibanga urunuka ndetse ikajya ibigabaho ibitero byikurikiranya ku bufatanye n’umutwe wa Al-Qaeda.n’ubu rero biravugwa ko iki gihugu nubundi gishobora guterwa kubera kudashyigikir imitwe y’aba Islam.

Polisi yo kurwanya iterabwoba muri Kenya yagize ati: "Imitwe y’iterabwoba nka Shabaab ishobora ku gaba ibitero mu kwifatanya na Hamas kugira ngo ikomeze kuba ingirakamaro". Yongeyeho ati: "Abanyakenya bagomba kuba maso kandi bakamenyesha abapolisi ibikorwa by’iterabwoba kugira ngo bagire icyo bakora."

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya yamaganye, mu itangazo ryo ku wa Gatandatu, "mu buryo bukomeye bushoboka, igitero simusiga cyagabwe n’abarwanyi ba Hamas ku baturage ba Israel". Yanditse ko “Iki gikorwa cy’urugomo gikabije nticyahungabanije gusa amahoro asanzwe ari macye mu Burasirazuba bwo Hagati, ahubwo kinabangamiye cyane amahoro n’umutekano ku Isi.”

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Al Shabaab yavuze ko ishyigikiye Hamas yagabye igitero kuri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira, ubwo Abayahudi bari mu isabato. Ni igitero kitigeze kibaho kuri Israel mu myaka myinshi ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa