skol
fortebet

Kenya: Ni gute byagenze ngo abantu bagera kuri 70 bemera gupfa biyicishije inzara?

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe Abanyakenya bakomeje kumirwa kubera iyi nkuru, iki ni cyo kibazo nyamukuru benshi bakomeje kwibaza. N’uburyo abantu bangana gutya bapfa bagahambwa bikamenyekana bitinze.

Sponsored Ad

Mu gihe Abanyakenya bakomeje kumirwa kubera iyi nkuru, iki ni cyo kibazo nyamukuru benshi bakomeje kwibaza. N’uburyo abantu bangana gutya bapfa bagahambwa bikamenyekana bitinze.

Kenya ni igihugu gishingiye cyane ku idini aho 85% bavuga ko ari abakristu.

Perezida William Ruto ubwe nawe agaragaza ukwemera gukomeye, ariko yavuze ko umukuru wa Good News International Church, Pastor Mackenzie Nthenge, ari umuntu “udafite idini”.

Naho minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kithure Kindiki yavuze ko ibyabaye ari “ubwicanyi”.

Umuvugabutumwa Mackenzie Nthenge, ubu ufunze, mu minsi yashize yavuze ko iby’aba bapfuye atagomba kubibazwa kuko yafunze urusengero rwe mu 2019.

Mackenzie, arimo gukorwaho iperereza ku gushishikariza abantu kwiyicisha inzara. Abandi bantu 14 bafunganye nawe baregwa ubwicanyi, umugambi wo kwica, gufasha kwiyahura, gushimuta no kugirira nabi.

Mu bapfuye n’abayobe b’iri torero abenshi si aba hano nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibivuga, harimo abavuye mu burengerazuba bwa Kenya, muri Uganda na Tanzania.

Dr James Kipsang Barngetuny wize ivugabutumwa n’ibijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu, yabwiye BBC ko muri Kenya hari ikibazo cy’amadini mato “avumbuka nk’ibihumyo” kandi atagenzurwa neza.

Avuga ko abavugabutumwa bamwe babasha kuyobya ubwenge bw’abantu bakabaganisha ku biri mu nyungu zabo bwite no gukemura ibibazo byabo bwite.

Abahanga mu mitekerereze bavuga ko umuntu wayobejwe ubwenge akemera ibyo abwiwe n’uwo yizeye ashobora gukora ikintu cyose kugeza no ku kwiyica.

Dusubiye mu ishyamba rya Shakahola, Khalid avuga ko hari ahantu imbere cyane muri iri shyamba aho abantu bateranira bagasenga, kandi asaba abategetsi guhagarika ibi bikorwa muri iri shyamba rya hegitari 325.

Abaturage ba hano batangiye kuza ahari gutabururwa imirambo bakabwira abategetsi iby’abantu babo babuze.

Umugabo umwe yabwiye Khalid ko abana be batatu b’imyaka 21, 17 na 14 batwawe n’umuvandimwe wabo gusengera muri iryo dini. Kandi afite ubwoba ko bari muri aba bapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa