skol
fortebet

Kenya: Umunyeshuri wa Kaminuza yarashwe arapfa mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 3 wa kaminuza muri Kenya izwi nka Maseno University, niwe waraye arasiwe mu myigaragambyo y’abamagana ubutegetsi bwa William Ruto.

Sponsored Ad

Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 3 wa kaminuza muri Kenya izwi nka Maseno University, niwe waraye arasiwe mu myigaragambyo y’abamagana ubutegetsi bwa William Ruto.

N’imyigaragambyo yateguwe na Raila Odinga ukuriye ishyaka Azimio la Umoja One Kenya Alliance ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ruto.

Amazina ye ni William Mayange, yarashwe ahagana mu ijosi ubwo abigaragambyaga birukankanaga igipolisi cya Kenya cyageragezaga gukumira abigaragambya , aza gupfira mu bitaro ubwo abaganga bageragezaga ku mutabara.

Police muri Kenya yatangaje ko usibye uwo munyeshuri wishwe arashwe, hari n’aba polisi bagera kuri 6 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Police yavuze ko icyayiteye kurasa ariko urubyiruko rw’abanyeshuri n’insoresore batatse umurongo wa Polisi ya Maseno police line ubwo bigaragambyaga bashaka kubagiriranabi, bituma birwanaho bakoresheje amasasu.

Imyigaragambyo muri Kenya y’abashyigikiye Odinga urwanya ubutegetsi ,yatumye kugeza ubu ubuzima buhagarara muri Kenya kuburyo ubu nta gikorwa cy’ubucuruzi na kimwe kiri gukorwa.

Itangazo rya Polisi muri icyo gihugu rivuga ko urubyiruko rwabo rwagaragaje imyitwarire yuzuye uburakari bukabije.

Urwo rubyiruko rwafuze umuhanda wa Kisumu-Busia rusahura amaguriro ya Sairam Supermarket n’ibindi bikorwa remezo.

The east African yavuze ko urwo rubyiruko rwakomeje no kurwanya I Gipolisi cya Kenya bigaragara ko rwa maramaje mu kwihimura ku nzego zishinzwe umutekano, byaruviriyemo kuraswa umwe akahasiga ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa