skol
fortebet

Kenya: Umusore n’ umukobwa bigaga muri Kaminuza barohamye kubera selfie

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Sharlet Atieno n’ umusore witwa Derick Ouka bagiye kurya ubuzima ku mazi birangira ariko icyo batari bazi ni uko wariwo munsi wabo wanyuma wo guhumeka uwabazima.

Sponsored Ad

Ni ubwa kabiri bari bagiye kwifotoreza kuri uyu mugezi witwa Yala. Uyu mukobwa Atieno wigaga mu mwaka wa mbere muri kaminuza yagiye ku rutare ngo yifotoze, ifoto yagombaga gufotorwa n’ iyi nshuti ye yigaga mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza. Ako kanya yahise anyerera agwa mu mazi.

Abanyeshuri bari kumwe babanje guseka bagira ngo ni ibyoroheje babona ntashoboye kwivanamo, inshuti ye yahise isimbukira mu mazi nawe aheramo , umusore witwa Omondi yagerageje kubarohora ariko biramunanira.

Nyina w’ uyu mukobwa nawe yahise agwa muri koma bamujyana ku bitaro bya Kisum ubwo yakiraga inkuru y’ uko umukobwa we yarohamye akabura. Kugeza ku mogoroba wo kuri uyu wa mbere imirambo yabo yari itaraboneka.

Kennedy Akuku, mubyara w’ uyu musore warohamye yavuze ko uyu musore yari asanzwe azi koga.

Uyu musore n’ inkumi bitanzwi niba bakundaga barohamye ku wa Gatandatu, polisi yo muri aka gace iracyashakisha imirambo yabo.

Abashakashatsi b’ikigo cya Amerika kigenzura ibyanditswe ku buvuzi "National Library of Medicine of the United States" baherutse kugaragaza ko abantu 259 bamaze guhitanwa no kwifotoreza selfie ahantu hateye ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa