skol
fortebet

Kim Jon Un yatumiye Perezida wa Koreya y’ Epfo mu biganiro

Yanditswe: Saturday 10, Feb 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yatumiye mugenzi we wa Koreya y’ Epfo mu biganiro byo kuzahura umubano w’ ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.
Ibi biganiro byatangiye ubwo ibi bihugu byombi byemeranya ko Koreya ya Ruguru yohereza abakinnyi bayo mu mikino ya Olympic irimo kubera muri Koreya y’ Epfo.
Kim Jong Un ubu butumwa yabuhaye intumwa ye yihariye ikaba na mushiki we yitwa Kim Yo Jong abutangira mu biganiro bya byabereye I Seoul mu biro bya Perezida wa Koreya y’ epfo kuri (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yatumiye mugenzi we wa Koreya y’ Epfo mu biganiro byo kuzahura umubano w’ ibihugu byombi umaze igihe urimo agatotsi.

Ibi biganiro byatangiye ubwo ibi bihugu byombi byemeranya ko Koreya ya Ruguru yohereza abakinnyi bayo mu mikino ya Olympic irimo kubera muri Koreya y’ Epfo.

Kim Jong Un ubu butumwa yabuhaye intumwa ye yihariye ikaba na mushiki we yitwa Kim Yo Jong abutangira mu biganiro bya byabereye I Seoul mu biro bya Perezida wa Koreya y’ epfo kuri uyu wa Gatandatu tari 10 Gashyantare 2018 nk’ uko byatangajwe n’ umugizi wa Perezida wa Koreya y’ Epfo Kim Eui-kyeom.

Foxnews yatangaje ko Kim Jae moon yasubije intumwa ya Perezida wa Koreya ya Ruguru ko kunoza umubano w’ ibihugu byombi bikwiye gukomeza kandi muri uko gukomeza hagomba gukorwa inama.

Uyu muvugizi wa Kim Jae Moon akomeza avuga ko shebuja yahamagariye Koreya ya Ruguru na Leta zunze ubumwe z’ Amerika gukomeza ibiganiro.

Perezida wa Koreya y’ Epfo yavuze ko ashishikajwe no guhura na Kim Jong Un bakaganira ku kibazo cy’ intwaro z’ ubumara.

Mu mpera z’ umwaka ushize Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu cya 6 mu bikoye kirusha ibindi byose byabayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa