skol
fortebet

Kinshasa: Polisi na n’igisirikare biriwe bahanganye na Opozisiyo mu gihe amatora yegereje

Yanditswe: Saturday 20, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu ziriwe zihanganye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo bari bateguye.

Sponsored Ad

Ni imyigaragambyo byari biteganyijwe ko ibera i Kinshasa, nyuma yo guhabwa umugisha n’ubuyobozi bw’uyu mujyi.

Kuva mu masaha y’igitondo abapolisi ndetse n’abasirikare benshi bari barunzwe mu duce byari byitezwe ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi baza kwigaragambirizamo.

Utu turimo nk’akitwa Avenue Kianza gahuza amakomini ya Lemba na Ngaba; gusa inzego z’umutekano zanze ko abigaragambya bahakandagira, bijyanye n’uko amasasu, ibyuka biryama mu maso, ikiboko ndetse no guta muri yombi byarimo bivuza ubuhuha.

Abayobozi muri Opozisiyo ya Congo bahageze bahahuriye n’urugomo rukomeye.

Umunyapolitiki Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa RDC uri mu bari bateguye iriya myigaragambyo, yavuze ko "yemwe no ku bwa Perezida Kabila ntitwigeze tubona ibintu nka biriya."

Moïse Katumbi na we wari i Kinshasa we yunzemo ati: "Birababaje cyane, bari kurasa n’ibyuma biryana mu maso, bari babanje kurasa amasasu ya nyayo kandi ibi byose ni Tshisekedi."

Amashusho yashyizwe hanze yerekana abanyapolitiki bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo baterana amagambo n’abashinzwe umutekano bashakaga kuburizamo imyigaragambyo; rimwe na rimwe hakazamo n’ibitutsi.

Muri ayo mashusho hari aho umupolisi wa Congo yumvikanye abwira umunyapolitiki Delly Sesanga ko yamurasa mu gihe yaba arenze umurongo.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hiriwe hazenguruka amashusho y’abari bitabiriye imyigaragambyo bahondagurwa na Polisi, ay’abicwaga urubozo ndetse n’ayabari bakomeretse.

Ku bwa Delly Sesanga, ibyabaye "ni imbogamizi" ku myigaragambyo abanye-Congo bemererwa n’itegekonshinga bagombaga gukora.

Muri iriya myigaragambyo kandi ababarirwa muri mirongo batawe muri yombi, aba bakaba barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya Delly Sesanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa