skol
fortebet

Kongera kwamagana MONUSCO muri DR Congo byakumiriwe igitaraganya

Yanditswe: Thursday 25, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu minsi ishize, I Goma muri Congo hadutse imyigaragambyo itari iya Leta yamagana ingabo za Monusco zitishimiye imigirire yazo mu kubarindira umutekano.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize, I Goma muri Congo hadutse imyigaragambyo itari iya Leta yamagana ingabo za Monusco zitishimiye imigirire yazo mu kubarindira umutekano.

Nyuma y’uko imiryango itari iya Leta yo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashishikarije abaturage kuramukira mu mihanda bakamagana MONUSCO.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makosa Francois, yasabye ko nta gikorwa na kimwe cy’imyigaragambyo cyemewe muri uyu mujyi ayoboye.

Ni nyuama y’uko abaturage bashakaga kongera kwamagana Monusco n’inzobere za UN basabye FARDC kwivanga M23 bahanganye kugeza ubu.

Uyu muyobozi wa Goma yategetse ko yaba ari imyigaragambyo ikozwe mu mahoro cyangwa mu bundi buryo bw’ubushotoranyi, ntana kimwe cyemewe, ateguza abaza kuyitabira ko baza guhura n’akaga kuko inzego z’umutekano zitaza kwihanganira ibi bikorwa.

CSP Kabeya Makosa Francois yaboneyeho gusaba inzego z’umutekano kwitegura no guhagarara bwuma kugira ngo hatagira abaza kubaca mu rihumye bakirara mu mihanda bagakora imyigaragambyo.

Iyi miryango itari iya Leta yanakunze gushora abaturage bagakora imyigaragambyo yanagaragayemo uburakari bwinshi mu minsi ishize, ivuga ko yifuza ko MONUSCO iva mu Gihugu cyabo byanga byakunda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, si ubwa mbere aburijemo imyigaragambyo kuko yanahagaritse indi yagombaga gukorwa n’ubyiruko rwo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi yagombaga kuba tariki 25 Nyakanga na yo yagombaga kwamagana MONUSCO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa