Kigali

Koreya rya Ruguru yagerageje Misile irapfuba, nyuma y’ amasaha yeretse Isi intwaro zayo

Amakuru   Yanditwe na: 16 April 2017 Yasuwe: 4443 0

Leta zunze Ubumwe z’ Amerika zatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017, Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyongeye kugerageza igisasu cyo mu bwoko bwa misile iryo gerageza rirapfuba.

Ibyo bibaye nyuma y’ amasaha make Koreya ya Ruguru yifatiye ku gahanga Leta zunze ubumwe z’ Amerika ikomeje kuyotsa igitutu iyitera ubwoba ngo ihagarike ikorwa n’ igeragezwa ry’ ibitwaro bya kirimbuzi.

Igisirikare cya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko iyo mesile batabashije kumenya neza ubwoko bwayo yashwanyukiye muri ½ cy’ aho yari yoherejwe.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Koreya ya Ruguru imaze kugerageza ibitwaro bitanu by’ ubumara mu buryo bunyuranyije n’ amasezerano y’ Umuryango w’ Abibumbye.

Umwe mubayobozi bakomeye mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika witwa Dave Benham, yemeje amakuru y’ ipfuba ry’ iyo misile ati “Ni nkaho iyo misile yahise iturika”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata ubwo Koreya ya Ruguru yizihizaga isabukuru y’ imyaka 105 ishize Kim Il-sung, ufatwa nk’ umubyeyi wa Koreya Ruguru avutse, icyo gihugu cyakoze akarasisi ka gisirikare kigaragraza intwaro nyinshi zikomeye, hahita haduka igihuguha kivuga ko Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong un ashobora gutanga itegeko ryo kugerageza ikindi gisasu cy’ ubumara.

Mu ntwaro zerekanywe harimo ubwato bw’ intambara bugendera munsi y’ amazi bukarasa ibisasu birimbura. Abasobanukiye iby’ intwaro bavuga ko mu by’ ukuri ibyo bitwaro Koreya yerekanye bigaragaza imbaraga zayo.

Icyo abasesenguzi babivugaho.

Umusesenguzi witwa Stephen Evans yabwiye BBC ati “Koreya ya Ruguru inshuro nyinshi igerageza misile binyuranyije n’ amasezerano ya UN. Ikigero cy’ icyizere gitangwa n’ izo misile kigenda kiyongera ariko hari urwego Koreya ya Ruguru itarageraho. Kuba Ejo Koreya ya Ruguru yarerekanye intwaro zayo, iyi ikaba ipfubye bigaragaza ko inganda za Koreya Ruguru zikora intwaro zitaragera ku kigero cyo hejuru cyane”

Yakomeje agira ati “Mu minsi ishize Amerika iherutse kugaragaza amarangamutima yayo ku makuru ya Koreya ya Ruguru, ku buryo umuntu yabonaga ko igihe cy’ amagambo kirangiye, hagezweho igihe cy’ ibikorwa ariko se ibihe bikorwa?”.

Uyu musesenguzi avuga ko Amerika izi aho yanyura ishaka kwataka Koreya ya Ruguru, ishobora kunyura muri Koreya y’ Epfo. Ubushinwa bwigiriye ku ruhande bupfumbata amaboko. Ati “Perezida Trump yakora iki? Wenda arakizi kimwe ni uko ashobora kuba ntacyo azi”.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa

Inzindi nkuru

Umukobwa w’ imyaka 17 ’Arafunze’ nyuma yo gupangira ibitero by’ iterabwoba...

Umukobwa w’imyaka 17, yatawe muri yombi nyuma yo kumvirizwa kuri telephone...
26 July 2017 Yasuwe: 1031 0

Ubufaransa: Inkongi y’ umuriro yamenesheje abarenga ibihumbi 10 mu...

Mu masaha y’ igicuku mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 rishyira ku...
26 July 2017 Yasuwe: 310 0

Babiri mu Barundi batandatu baburiwe irengero bari muri Amerika...

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko babiri muri...
21 July 2017 Yasuwe: 559 1

Burundi: Abantu umunani bahitanywe n’igitero cya gerenade

Abantu umunani bapfuye abandi 50 barakomereka mu gitero cya gerenade...
10 July 2017 Yasuwe: 828 1

Hagaragajwe videwo y’ abagore basambanyijwe ku gahato mu ntambara y’...

Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyashyize ahagaragara Videwo igaragaza abagore...
10 July 2017 Yasuwe: 2068 1

Kigali: Umusore wasanzwe yapfuye yimanitse mu giti biravugwa ko nyirabuja...

Umusore witwa Nsengiyumva Dieu Donne w’ imyaka 23 y’ amavuko bamusanze...
6 July 2017 Yasuwe: 5248 2