skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yakoze mu jijosho ry’intare ifata umusirikare wa America

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za Koreya ya Ruguru zataye muri yombi umusirikare ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ubwo yarengaga urubibi avuye muri Koreya y’Epfo.

Sponsored Ad

Inkuru y’itabwa muri yombi ry’uyu Munyamerika yatangajwe n’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rugenzura igice kitagira nyiracyo kiri hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo, mu itangazo rwageneye abanyamakuru kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023.

Uru rwego rwagize ruti: “Umunyamerika werekezaga mu gace karindwa mu buryo buhuriweho, yarenze umurongo yinjira muri Koreya ya Ruguru. Dutekereza ko ari muri kasho muri Koreya ya Ruguru kandi bari gukorana na bagenzi bacu bo mu ngabo za Koreya y’Epfo kugira ngo bakemure iki kibazo.”

Ikinyamakuru Washington Post cyatangaje ko cyavuganye n’abayobozi babiri bo muri USA, bakimenyesha ko uyu Munyamerika ari umusirikare w’iki gihugu ariko amazina ye ntiyavuzwe, ndetse ngo yateganyaga gutaha iwabo, ariko kubera impamvu zitazwi, ntibazi icyatumye ataboneka ku kibuga cy’indege.

Agace uyu musirikare yambutse mbere yo gufatwa gafite uburebure bwa metero 800. Ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru bwo ntacyo buramuvugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa