skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yerekanye intwaro zayo zirimo izikaze [Amafoto]

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017, Koreya ya Ruguru yasohoye ibitwaro byayo bya kirimbuzi n’ibindi bifaru by’intambara ubwo hizihizwaga isabukuru y’uwo bita umubyeyi w’igihugu, inaboneraho kwikoma Amerika.
Hari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Kim Il-sung, Koreya yasohoye ibitwaro karundura birimo ibyo mu bwoko bwa ‘missile ballistiques’ ziteretse ku bwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi.
Ni mu gihe hashize iminsi bitangazwa ko intambara itutumba hagati ya Korera ya Ruguru na (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2017, Koreya ya Ruguru yasohoye ibitwaro byayo bya kirimbuzi n’ibindi bifaru by’intambara ubwo hizihizwaga isabukuru y’uwo bita umubyeyi w’igihugu, inaboneraho kwikoma Amerika.

Hari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Kim Il-sung, Koreya yasohoye ibitwaro karundura birimo ibyo mu bwoko bwa ‘missile ballistiques’ ziteretse ku bwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi.

Ni mu gihe hashize iminsi bitangazwa ko intambara itutumba hagati ya Korera ya Ruguru na Leta zunze ubumwe za Amerika,

Ibyo bitwaro byagaragajwe mu karasisi bicishwa imbere y’umukuru w’igihugu cya Koreya ya Ruguru , Kim Jong-un, akaba n’umwuzukuru wa Kim Il-sung.

Leta ya Pyongyang yiyamye Leta zunze Ubumwe za Amerika, izisaba kugabanya agasuzuguro no gukora ibyo batabanje gutekereza. Ikavuga kandi ko nibatotonda ishobora kuzabagabaho ibitero byo kubakoma mu nkokora.

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Mata 2017, nibwo ingabo ibihumbi n’ibihumbagiza za Korea ya Ruguru zatangiye kuryamira amajanja aho bivugwa ko nta gihindutse urugamba ruzarema kandi ko iherezo Korea ya Ruguru izatsinda uru rugamba.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa