skol
fortebet

Ku myaka 15 yigiriye inama igayitse ngo akwepe ikizamini cy’ishuri

Yanditswe: Friday 07, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri w’umuhungu w’imyaka 15 yemeye ko yateje inkongi yibasiye ishuri yigagaho rya ‘Abbaye de Flône’ mu Bubiligi, agamije guhunga ikizamini yagombaga gukora kuri uwo munsi.

Sponsored Ad

Tariki 28 Kamena mu 2023 nibwo iri shuri riherereye mu Mujyi wa Amay ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya mu gitondo ubwo abanyeshuri biteguraga gutangira amasomo.

Iyi nkongi y’umuriro yasenye ibyumba bibiri by’ishuri ndetse abanyeshuri barenga 1500 barahungishwa, uwo munsi gahunda z’amasomo zirasubikwa.

Polisi y’iki gihugu yahise itangiza iperereza ku cyateye iyi nkongi ariko biza kurangira byanzuwe ko ari impanuka.

Nyuma y’igihe kirenga icyumweru iyi mpanuka ibaye, umwe mu banyeshuri bo kuri iri shuri ufite imyaka 15 yemeye ko ariwe washumitse iri shuri kubera ko atashakaga gukora ikizamini yari afite kuri uwo munsi.

Nubwo uyu mwana avuga ko yatwitse iri shuri kubera gutinya ikizamini, hari andi makuru avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo gusabwa n’umukobwa bakundana nawe wiga kuri iki kigo gukora ikintu kidasanzwe.

Biteganyijwe ko nibigaragara koko ko uyu mwana ariwe wateje iyi mpanuka, ababyeyi be bazishyura ikiguzi cyakoreshejwe mu gusana iri shuri no mu bikorwa by’ubutabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa