skol
fortebet

L’ONU yatunze agatoki amahanga ari kurebera ibibera Congo

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri RDC akaba n’umuhuzabikorwa by’ubutabazi, Bruno Lemarquis, yatabarije abaturage bari mu kaga muri iki gihugu, avuga ko amahanga yakirengagije.

Sponsored Ad

Abaturage barenga Miliyoni 6.3 bakuwe mu byabo muri RDC, baba impunzi imbere mu gihugu, akaba ari wo mubare munini w’abavuye mu byabo muri Afurika. Ibi bisonura uburyo abakeneye ubufasha biyongereye bidasanzwe,

Lemarquis yavugiye i Genève mu Busuwisi kuwa Kabiri w’iki cyumweru ko ‘ikibazo cy’abanye-Congo bakeneye ubufasha gikomeje kwirengagizwa n’isi yose’, aho gituruka ku ntambara, ibyorezo ndetse n’ibiza.

Ati “Gikomezwa n’ibintu byinshi birimo kuba Leta itagenzura ibice bimwe na bimwe no kuba nta bikorwaremezo bihari”.

Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, abantu barenga ibihumbi 200 bavuye mu byabo mu ntara ya Ituri, bituma muri iyi ntara bagera kuri miliyoni 1.6, aho abagore bagize hafi kimwe cya kabiri.

Nibura hejuru ya 80% by’abavuye mu byayo byaturutse ku ntambara n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro. Mu mezi 18 ashize, abantu hafi ibihumbi 829 basubiye mu byabo, bagizwe na 36% by’abo muri teritwari ya Irumu.

Uyu mwaka hakenewe nibura miliyari 2.25 z’amadolari yo gufasha abari mu kaga muri RDC, aho hamaze gukusanywa 20% yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa