skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yasabye kugenzura umutekano wo mu kirere cy’uburengerazuba bwa Tanzaniya

Yanditswe: Friday 02, Jun 2017

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yandikiye ibaruwa ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu kirere (ICAO) isaba uburenganzira bwo gukoresha no kugenzura ikirere cy’uburengerazuba bwa Tanzaniya.
Ubwo busabe buje nyuma y’uko Leta ya Tanzaniya, ibicishije mu kigo cyayo kigenzura inzira zo mu kirere (TCAA), yifuje guhuza inzira z’ako gace n’iz’iburasirazuba bwa Tanzaniya. Ubusanzwe, ikirere cy’uburasirazuba bwa Tanzaniya gihuriweho n’ibihugu nka Madagasikari, Ibirwa bya Maurice n’ikirwa cya Mayote ndetse hashize imyaka 39 (...)

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yandikiye ibaruwa ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu kirere (ICAO) isaba uburenganzira bwo gukoresha no kugenzura ikirere cy’uburengerazuba bwa Tanzaniya.

Ubwo busabe buje nyuma y’uko Leta ya Tanzaniya, ibicishije mu kigo cyayo kigenzura inzira zo mu kirere (TCAA), yifuje guhuza inzira z’ako gace n’iz’iburasirazuba bwa Tanzaniya. Ubusanzwe, ikirere cy’uburasirazuba bwa Tanzaniya gihuriweho n’ibihugu nka Madagasikari, Ibirwa bya Maurice n’ikirwa cya Mayote ndetse hashize imyaka 39 kigenzurwa n’igihugu cya Kenya. Bivugwa ko Tanzaniya yari yahaye Kenya uburenganzira bwo kugenzura aka gace bitewe n’uko yo itari ifite radari(RADAR) zihagije zacunga umutekano w’icyo kirere.

Ikinyamakuru THE CITIZEN cyo kuri uyu wa 1 Kamena cyatangaje ko ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu kirere (ICAO) kitarasubiza ubusabe bwa Leta y’u Rwanda. U Rwanda rufite radari ebyiri zigezweho zifashishwa mu gucunga umutekano wo mu kirere.

Umuyobozi w’ikigo cya Tanzaniya kigenzura inzira zo mu kirere, Hamza Johari, yavuze ko kuri ubu Tanzaniya nayo ubwayo ifite ubushobozi bwo gucunga umutekano w’ikirere cyayo cyose cyane ko leta ifite umushinga wo kugura radari enye nshyashya izatwara asaga miliyari 61 z’amashilingi ya Tanzaniya.

Ngo izo radari zizashyirwa ku bibuga by’indege bya Tanzaniya bitandukanye harimo ikibuga mpuzamahanga cyitiriwe cyitiriwe Julius Nyerere kiri mumujyi wa Dar es Salaam, Abeid Amani Karume kiri muri Zanzibar, Ikibuga cy’indege cya Kilimanjaro, i ibibuga bya Mwanza na Songwe.

Uyu mushinga wa radari kandi ngo uzafasha amaradiyo ane azaba akoresha uburyo bw’itumanaho rya VHF buzatwara buzatwara miliyoni 389,9 z’amashiringi ya Tanzaniya.

Kugeza ubu Tanzaniya igenzura 25% by’ikirere cyayo cyose, ijanisha Johari avuga ko batishimiye habe na gato.

Nk’uko Swahili Times ibivuga, Tanzaniya iramutse yemeye ko u Rwanda rugenzura ikirere cyayo cy’iburengerazuba ngo bisobanuye ko Tanzaniya yabihomberamo kuko nta musaruro yajya ibona ku kirere cyayo.

Ubu igihugu cya Tanzaniya gitakaza miliyari 1 y’amashiringi ku mwaka kubera ko yananiwe kugenzura ikirere cyayo cy’uburasirazuba dore ko kigenzurwa na Kenya.

Ibitekerezo

  • ariko abanyarwanda turakora koko izi ladari nitwe twaziguze mumisoro dusoraburikanya.zamituweli dutanga doreko nuwavutse ahita ayisora ariko bigiye gukiza bamwe abaturage inzara itwice

    uwababwira uburyo abakozi bazikoraho bateshejwe agaciro n’ingirwa bayobozi babo mwagira agahinda. Akarengane ntaho kataba mwabantumwe. Twe twarumiwe, twaracecetse dutegereje igisubizo cya Nyagasani, kuko tutagira kivugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa