skol
fortebet

Leta ya Kongo yemeje ko FARDC yagaruye ituze i Sake

Yanditswe: Thursday 08, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya DR Congo yatangaje ko ituze ryagarutse muri ’centre’ ya Sake muri Masisi nyuma y’uko abantu basaga ibihumbi kuwa gatatu bayivuyemo bagahunga berekeza i Goma.

Sponsored Ad

Minisiteri y’itumanaho yatangaje ko leta ishimira ingabo za FARDC ku gitero cyo kwigaranzura, “cyakoranywe ubutwari no kwiyemeza kandi kikagarura ituze mu mujyi wa Sake”.

Abaturage benshi b’iyi ’centre’, iri kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, kuva kuwa gatatu ku gasusuruko barahunze nyuma y’imirwano ikomeye ku misozi ikikije iyi ’centre’ ya Sake iri mu kibaya gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.

Kuwa gatatu umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ibirindiro by’ingabo za leta ku misozi ya Nturo 1, Nturo 2, n’indi ikikije Sake. Ntibizwi neza niba ingabo za leta zisubije iyo misozi.

Biragoye kugenzura no gushimangira ibivugwa n’impande zirimo kurwana, gusa ariko ushingiye ku hari kubera imirwano kuva muri ’weekend’ ishize bigaragara ko umutwe wa M23 wasatiriye umujyi wa Goma ugafata ibindi bice uturutse iburengerazuba mu bice bya Masisi, Kirolirwe cyangwa Karuba.

Leta yavuze ko yamagana M23 ku “kurasa ibisasu mu kajagari” hafi y’ikiyaga cya Kivu, n’i Mugunga mu mujyi wa Goma mu ijoro rishyira kuwa gatatu “byarashwe ku baturage b’abasivile”, ivuga ko ibyo “bigize ibyaha by’intambara” kandi bitazagenda bidahanwe.

Umutwe wa M23 na wo usanzwe ushinja ingabo za leta kurasa ibisasu ku baturage b’abasivile mu bice wigaruriye i Masisi na Rutshuru zikoresheje za drone n’indege z’intambara, nayo ibi ibyita ibyaha by’intambara byibasira abasivile.

Amatangazo yasohowe n’impande zombi kuwa gatatu yumvikanyemo ko zishaka agahenge. Leta isaba ko M23 isubira inyuma, naho M23 igasaba leta ibiganiro mu gukemura amakimbirane mu mahoro.

Kinshasa ikomeza gushinja Kigali ko ari yo ifashije umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda ihakana.

Kinshasa nayo ishinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR irwanya ubutegetsi bwa Kigali, ibyo uruhande rwa Kinshasa narwo ruhakana.

Ibintu bishobora gukomeza kumera nabi n’i Goma – UN

Ishami rishinzwe ubutabazi rya ONU rivuga ko iyi mirwano yatumye abantu nibura 130,000 bava mu byabo muri teritwari ya Masisi mu byumweru bibiri bishize hagati ya tariki 24 Mutarama(1) na tariki 5 z’uku kwa Gashyantare.

Iri shami rya ONU rivuga ko abahunze imirwano barimo abagera ku 26,000 bari i Sake, n’abagera ku 24,000 bari muri ’centre’ ya Minova, hombi hegereye ikiyaga cya Kivu, kandi “ntibatabona ibiribwa, amazi meza, ubuvuzi n’aho kwikinga bikwiriye”.

Kuba inzira z’ubutaka zerekeza mu mujyi wa Goma, utuwe n’abagera kuri miliyoni ebyiri, ubu zifunze, bishobora gushyira uyu mujyi – usanzwe urimo abavuye mu byabo barenga 500,000 – mu kaga ko kubura ibiribwa, bikaba byateza n’ingorane mu bucuruzi, nk’uko ONU ibivuga.

Iryo shami ry’ubutabazi rya ONU rivuga ko “hari ibyago byinshi ko ibintu bishobora gukomeza kumera nabi n’i Goma”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amakuru avuga ko hari imirwano iri kumvikana muri teritwari ya Nyiragongo mu duce twa Buhumba na Kibumba.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa