skol
fortebet

Leta ya RDC yavuze ku ndege yayo yavogereye ikirere cy’u Rwanda

Yanditswe: Monday 07, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.
Mu itangazo leta ya Kinshasa yashyize hanze,yemeje ko indege “ititwaje intwaro" yo muri buriya bwoko yari iri mu gikorwa cy’ubugenzuzi cy’ingabo, "mu buryo bw’impanuka yagurutse mu kirere cy’u Rwanda".
Leta ya Congo ivuga ko “nta na rimwe yigeze igira imigambi yo (...)

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu itangazo leta ya Kinshasa yashyize hanze,yemeje ko indege “ititwaje intwaro" yo muri buriya bwoko yari iri mu gikorwa cy’ubugenzuzi cy’ingabo, "mu buryo bw’impanuka yagurutse mu kirere cy’u Rwanda".

Leta ya Congo ivuga ko “nta na rimwe yigeze igira imigambi yo kuvogera” ubutaka "bw’abaturanyi bayo".

Ku cyumweru, ku kibuga cy’indege cya Goma muri DR Congo hagaragaye indege ebyiri z’intambara bivugwa na bamwe ko zije mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.

Ntibizwi neza niba imwe muri izi ndege ariyo yaba ivugwa mu itangazo ry’u Rwanda ryo kuri uyu wa mbere.

Haracyari umwuka mubi hagati y’ibihugu, nubwo muri iyi weekend ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bahuriye muri Angola mu muhate mushya wo guhosha amakimbirane.

DR Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda yagiye ihakana kenshi.

M23 ubu igenzura igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ibitekerezo

  • Ariko ye! None se yibeshye ku kirere yibeshya no ku kibuga!!!
    Buriya ni ubushotoranyi (agasimborotso) bwo mu rwego rwo hejuru bwakozwe bugambiriwe.
    Iryo ngirwa tangazo ryabo na ryo ntirigira uwarisinye. Uwashaka yabifata ko nta ririho.

    Ubonye imbwa muzabukuru ayicira iyarire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa