skol
fortebet

M.Fayulu yavuze ko hari abagambanyi bari inyuma y’ibibazo bya Congo batavugwa

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitiki Martin Fayulu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arahamagarira Abanye-Congo guhagurukira icyarimwe bagahangana n’ibibazo byugarije Igihugu cyabo.

Sponsored Ad

Biririmo iby’umutekano muke avuga ko batezwa n’u Rwanda na Uganda. Gusa agashimangira ko hari n’ Abanye-Congo ubwabo babiri inyuma.

Martin Fayulu ukuriye ishyaka ECDe, yabitangaje mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, rigenewe Abakongomani, rivuga ku bibazo byugarije Igihugu cyabo.

yavuze ko arambiwe gukomeza guceceka ibibazo biri muri Congo byo guhungabanya umutekano w’Igihugu cye giterwa n’Ibihugu bimwe by’ibituranyi ndetse n’abagambanyi bamwe bo mu Gihugu imbere batandukiriye ku nshingano.

bimwe muribyo ngo n’igice kimwe kiri mu maboko y’u Rwanda, icy’umushinga wo kuba ingabo z’u Rwanda na Uganda ziri muri Congo ndetse n’ihohoterwa rikorerwa bamwe mu Banye-Congo mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Agakomeza agira ati “Iki ntabwo ari igihe cyo kwemerera abaducamo ibice ngo duhe icyuho abagambanyi.”

Martin Fayulu yasabye Abanye-Congo gushyira hamwe bakamagana ihohoterwa aho ryaturuka hose, bakarwanya ibikorwa byo kuyobywa byaba iby’imbere mu Gihugu n’ibituruka hanze yacyo.

igihe kirageze ngo Abanye-Congo bubakire hamwe amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe kugira ngo bakomeze kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa