skol
fortebet

M23 na FARDC bashobora kudatanga agahenge k’ibyumweru bibiri basabwe na US

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida wa leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko agahenge k’amasaha 72 hagati ya M23 na FARDC kiyongeraho ibyumweru bibiri imbunda zicecetse.

Sponsored Ad

Guhera ku wa Mbere, tariki 11/12/2023, kugeza ku wa Gatanu, tariki 15/12/2023 hari agahenge k’aya masaha 72 ariko n’ubundi bivugwa ko intambara yakomeje.

Ibiro Ntaramakuru, Reuters nibyo byatangaje ko nanone Amerika yongeye gutangaza ko hongerewe ibyumweru bibiri byo guhagarika intambara hagati ya M23 n’ingabo za Republika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ibiro bya Perezidansi ya America bivuga ko “Habaye kubahiriza ariya amasaha 72 dushimiye impande zombi. Twongeye kubasaba kubyubahiriza kandi mu gihe cy’iminsi 14.”

Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa yashimiye abakuru b’ibihugu uw’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC kuba baragize uruhare runini kugira ngo habe kubahiriza agahenge mu gihe cy’amasaha 72.

Amakuru avuga ko I Kibumba ingabo za M23 na FARDC zirarebana ay’ingwe aho bivugwa ko izi ngabo za Republika ya Demokarasi ya Congo,yimuye ibirindiro i Kibumba abasirikare bakegera ibice birimo inyeshyamba za M23.

Inyeshyamba za M23 zirashinja FARDC kwinjira mu bice batemerewe kwinjiramo, bagatangira kuhashinga imbunda, mu gihe ibi bice byigengaga, nta n’umwe muri bo wari ubirimo.

N’ubwo bimeze gutyo ariko ibiro bya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika byari byasabye impande zombie ko zakubahiriza igihe cy’agahenge k’iminsi 14, nk’uko bari bubahirije aka mbere.

Abahanga bemeza ko kariya gahenge kadashoboka,kuko iki ngo gishobora kuba igihe cyiza cyo kwitegura kuri bamwe, bityo bakavuga ko M23 mu rwego rwo kwanga ko FARDC ibitegura neza ishobora kubyanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa