skol
fortebet

M23 yabereye ibamba FARDC n’abacancuro bashakaga kwisubiza Kitshanga

Yanditswe: Monday 20, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hashize iminsi FARDC ifatanyije na FDLR ,CMC Nyatura, APCLS n’abacancuro b’Ababazungu bari mu mirwano ikomeye na M23 mu nkenegero za Kichanga, bagamije kwisubiza aka gace ariko bikaba byarangiye uyu mutwe ubabereye ibamba.
Nyuma y’iminsi igera kuri ine y’imirwano, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo bagerageza kwinjira mu mujyi wa Kichanga ari nako baharasa za mbombe ziremeye bagamije kwisubiza aka gace gusa kugeza kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023, M23 niyo igifite ubugenzuzi busesuye bwa (...)

Sponsored Ad

Hashize iminsi FARDC ifatanyije na FDLR ,CMC Nyatura, APCLS n’abacancuro b’Ababazungu bari mu mirwano ikomeye na M23 mu nkenegero za Kichanga, bagamije kwisubiza aka gace ariko bikaba byarangiye uyu mutwe ubabereye ibamba.

Nyuma y’iminsi igera kuri ine y’imirwano, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo bagerageza kwinjira mu mujyi wa Kichanga ari nako baharasa za mbombe ziremeye bagamije kwisubiza aka gace gusa kugeza kuri uyu wa 19 Gashyantare 2023, M23 niyo igifite ubugenzuzi busesuye bwa Kichanga.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune guturuka muri teritwari ya Masisi, avuga ko imirwano muri aka gace yamaze guhosha nyuma yaho FARDC,FDLR,CMC Nyatura,APCLS n’abacancuro b’Ababazungu, bakoze iyo bwabaga ngo birukane M23 muri aka gace bikabananira.

Yari imirwano yari ikomeye kuko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari bamaze iminsi bari gukoresha intwaro ziremereye zirimo izirasa imizinga,ibifaru barasa za mbombe muri Kichanga n’utundi duce tugenzurwa na M23.

Imboni yau iri muri Teritwari ya Masisi, ivuga ko uko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bageragezaga kwinjira muri Kitchanga ,M23 yabasubizaga inyuma shishi itabona.

Ni imirwano yatangiye kuwa 15 Gashyantare 2023, aho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bari bihaye intego yo kwambura M23 Kichanga mu gihe cy’iminsi itarenze itatu .

Umutwe wa M23, uheruka gutangaza ko FARDC yarimo irasa nta ntego, cyane cyane ko bombe nyinshi zarimo zigwa mu duce turimo abaturage, byatumye bamwe bahasiga ubuzima ,zangiza imitungu yabo abandi barahunga.

Iyi mirwano yaje guhoshya , FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo FDLR,CMC Nyatura, Nyatura APCLS n’Abacancuro b’Ababazungu, bananiwe kunyeganyeza M23 ngo bayikure mu birindiro byayo mu gace ka Kichanga no mu nkengero zaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa