skol
fortebet

M23 yabwiye Leta ya Kongo icyatuma abavuga Ikinyarwanda bava ku butaka bwayo

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Leta ya Congo (RDC) niba idashaka ko abavuga Ikinyarwanda bitwa abaturage bayo, ikwiriye kubivuga ku mugaragaro, yabirukana bakajyana n’ubutaka bwabo kuko babayeho mbere y’uko icyo gihugu kibaho.

Sponsored Ad

Bisimwa yavuze ko M23 yigiye byinshi ku mateka yatambutse, ku buryo itazongera kwemera ibibonetse byose mu gihe ikibazo ifitanye na Leta ya Congo kizaba kidakemutse.

Yabitangaje mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Kivu Press Agency, cyagarutse ku bibazo bitandukanye biri muri Politiki ya Congo, by’umwihariko ku ntambara M23 imazemo hafi imyaka ibiri n’Ingabo za Congo (FARDC) mu Burasirazuba bw’igihugu.

M23 yubuye intwaro ivuga ko ije kwibutsa Leta ya Congo gushyira mu bikorwa ibyo basinye mu 2013 birimo kurindira umutekano abavuga Ikinyarwanda bari mu Burasirazuba bw’igihugu, kubazirikana mu nzego z’ubuzima bw’igihugu n’ibindi.

Uko iminsi ishira, Leta ya Congo ikomeje gushinjwa kwihimurira ku bavuga Ikinyarwanda umujinya wo gutsindwa na M23, aho abaturage bamwe bicwa bazira kuba cyangwa gusa n’Abatutsi, cyangwa se kubera kuvuga Ikinyarwanda.

Bisimwa yavuze ko batazakomeza kurebera ubwo bugizi bwa nabi bushyigikiwe na Leta ya Congo, kugeza n’ubwo ifatanya n’imitwe nka FDLR.

Ati “Iyo urebye ingabo zose Guverinoma yarunze mu Mujyi wa Goma, ukareba abacanshuro baturutse mu Burayi bw’Iburasirazuba, aba FDLR birirwa batembera mu mujyi bitwaje intwaro, hari urubyiruko rwiyise Wazalendo, indege zitagira abapilote zaraguzwe […] bigaragaza ko Guverinoma ya Congo yiyemeje gukora intambara kandi amakuru dufite ni uko bashaka gukora intambara ubudahagarara.”

Bisimwa yavuze ko n’Abanye-Congo ubwabo bamaze kubona ubushobozi buke bw’abayobozi babo, ku buryo uko iminsi ishira M23 igenda ibona abayishyigikiye benshi imbere mu gihugu.

Ati “Hari abantu bamwe batwingingira kuva mu byo guhora tugaragaza gusa ibitagenda, tukaba umutwe ugamije impinduramatwara. Hari igihe kizagera tukabyigaho kugira ngo turebe uko twagarura amahoro mu gihugu cyacu.”

Kuva M23 yubuye imirwano mu mpera za 2021, Leta ya Congo yatangiye gukwirakwiza imvugo z’urwango zatumye abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bibasirwa hirya no hino muri Congo.

Ibiganiro n’imvugo zitandukanye byatangiye gutambutswa mu itangazamakuru, byumvikanisha ko Abavuga Ikinyarwanda atari Abanye-Congo b’umwimerere, ko bakwiriye gusubira iwabo mu Rwanda.

Bisimwa yavuze ko ibyo Congo ivuga yibeshya kuko abavuga Ikinyarwanda batuye ku butaka bariho, mbere y’uko Congo ubwayo iba igihugu.

Ati “Isi nta na rimwe yigeze ihakana ko mu Burasirazuba bwa Congo hari abaturage bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi rwabo. Nkuko muri Congo tuvuga Igifaransa ariko tutari Abafaransa, ni ko dushobora no kuvuga Ikinyarwanda tutari Abanyarwanda, kuko ni ibintu bibiri bitandukanye.”

“Batuye ku butaka bwabo, Congo yabayeho ibasanga ku butaka bwabo, niba uyu munsi ari bwo babambuye ubwenegihugu bwa Congo, babareke bajyane n’ubutaka bwabo. Congo yadusanze iwacu, ni na yo mpamvu Congo igomba gukora byose hamwe natwe. Niba Congo idashaka gukomeza kwitwa Congo mu bice bituwemo n’abavuga Ikinyarwanda, Congo ni yo igomba kugenda.”

Bertrand Bisimwa yavuze ko urwango Leta ya Congo ikomeje kubiba rugamije kugirira nabi abavuga Ikinyarwanda, bikwiriye kuba intabaza ku muryango mpuzamahanga, ko Jenoside iri gutegurwa.

Ati “Icyo duhanganye nacyo ubu, ni ubutegetsi bubangamiye inyokomuntu. Ubutegetsi buri mu myiteguro y’indi Jenoside izaba nini cyane kurusha iyo mu 1994.”

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa