skol
fortebet

M23 yafashe ibifaru n’imbunda za FARDC ibindi irabitwika [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wongeye guha isomo ingabo za Leta ya Congo,FARDC,aho wafashe ibikoresho byayo birimo imbunda, amasasu ndetse n’ibifaru ibindi irabitwika.
Amakuru aravuga ko ibifaru 4 bya FARDC byatwitswe birimo icyari cyafunze Rugari na Kibumba n’ikindi cyari cyafunze inzira yerekeza I Rwindi.
Nyuma y’imirwano ikaze yubuye kuri uyu wa gatanu ndetse no kuri uyu wa Gatandatu,M23 yagaragaye ifite ibikoresho bya FARDC ndetse yishe umusirikare mukuru wa Leta ya Congo, Lt Col Faustin Sengabo nk’uko (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wongeye guha isomo ingabo za Leta ya Congo,FARDC,aho wafashe ibikoresho byayo birimo imbunda, amasasu ndetse n’ibifaru ibindi irabitwika.

Amakuru aravuga ko ibifaru 4 bya FARDC byatwitswe birimo icyari cyafunze Rugari na Kibumba n’ikindi cyari cyafunze inzira yerekeza I Rwindi.

Nyuma y’imirwano ikaze yubuye kuri uyu wa gatanu ndetse no kuri uyu wa Gatandatu,M23 yagaragaye ifite ibikoresho bya FARDC ndetse yishe umusirikare mukuru wa Leta ya Congo, Lt Col Faustin Sengabo nk’uko byemejwe n’itangazo ryasohowe n’abo mu muryango we.

Ku mbuga nkoranyambaga amashusho amwe agaragaza ibikoresho by’Ingabo za Congo, birimo ibifaru bibiri byatwitswe na M23 n’imirambo y’abasirikare ba Leta.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa yatangaje kuri Twitter ko ibitero bya FARDC ifatanyije n’imitwe ya FDRL na Mai Mai ntacyo byatanze.

Yavuze ko Ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije bagerageje kwinjira muri Pariki ya Virunga mu mirwano yabereye ahitwa Kahunga ariko bibabera imfabusa.

Ati “Mu bice bya Rwindi-Mabenga, ARC-M23 yasenye ibifaru bibiri bya FARDC ikindi iragifata.”

M23 yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Congo avuga ko yambuwe agace ka Mabenga ko Leta ahubwo yatakaje ahandi hantu kuva Mabenga kugera Mayi ya Moto mu bilometero 18 uvuye i Rwindi.

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, FARDC na FDLR bagerageje gufata Mabenga iherereye kuri kilometero 20 uvuye Kiwanja, ariko M23 yaje kuyirukankana iyigeze ahitwa Mayi ya Moto,kuri kilometero 18 uvuye RWINDI.




Ibitekerezo

  • Bibibyose n’ibyahanuwe bigomba gusohora ariko uzabisohowese azabona ishyano, kuko uwiteka yatanze itegeko yuko tugomba kubana amahoro ariko umwana w’umuntu arabyanze uzanira mwese ibyago uwoniwe usoma kugacuma kumujinyaw’imana kandi azashinyagurirwa iteka ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa