skol
fortebet

M23 yahakanye ibyo gushaka gufata Umujyi wa Goma

Yanditswe: Monday 06, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Major Willy Ngoma,yahakanye yivuye inyuma ibivugwa ko uyu mutwe wifuza gufata umujyi wa Goma

Sponsored Ad

Mu kiganiro kihariye yahaye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru, Major Willy Ngoma yavuze ko nta gahunda bafite yo gufata Umujyi wa Goma.

Abinyujije mu butumwa bw’amajwi, Major Ngoma yagize ati “Urambaza gufata Goma, oya, oya! Ntabwo twifuza gufata uduce no kutugenzura, ariko nk’uyu munsi (ku Cyumweru tariki 05/11/2023) baje batera Bwiza, Kitshanga no Kwitabi, ubwo dukora iki, turabirukana tukabageza kure kugira ngo batica abaturage, dukora iki, twirwanaho, tukanarinda abaturage. Ibyo birasanzwe, ni ukwigizayo icyago, tukakigeza kure hashoboka.”

Gusa Major Ngoma yongeraho ati “Niba bizasaba ko tujya hose kugira ngo twirukane icyago mu birindiro byacu, kugira ngo batica abaturage, icyo gihe tuzabikora ahantu hose, ariko ntimutubwire ngo agace, icy’ingenzi kuri twe, ni ubuzima bw’abaturage, ni abo bahezanguni barasa abaturage buhumyi, biradusaba kwirwanaho, kandi birasaba gusunika umwanzi tukamugeza kure hashoboka.”

Ku bijyanye n’amasezerano y’imikoranire hagati y’ingabo za Leta n’ingabo za UN, MONUSCO, biyemeje kurwanya M23, Major Ngoma avuga ko biteye isoni.

Gusa avuga ko MONUSCO gukorana na FARDC bidatunguranye kuri bo, kuko ngo bakoranaga rwihishwa ubu bikaba byagiye ku mugaragaro. Ku wa Gatanu nibwo izi mpande ebyiri zavuze ko zigiye gufatanya kurinda umujyi wa Goma n’agace ka Sake kari muri Masisi.

Major Ngoma ati “Biteye isoni ku rwego rwa UN, gukorana na FDLR yakoze Jenoside, gukorana n’abacanshuro, ntibyumvikana, abantu bumiwe, ni ukwinyuramo ku Muryango w’Abibumbye, biratesha agiciro Umuryango w’Abibumbye.”

Umuvugizi wa M23 avuga ko bo bashyize imbere ibiganiro ariko igihe bazaterwa bakirwanaho, bakarinda abaturage, ngo barwanira impamvu izwi, kandi nta kizabatera ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa