M23 yakubise inshuro FARDC n’abo bafatanyije ifata Kitchanga
Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023
Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira Umujyi wa kichanga,mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya RDC, nyuma y’imirwano ikaze yazihanganishije na FARDC hamwe n’abambari babo.
Rwandatribune dukesha iyi nkuru,yavuze ko uwayihaye amakuru yemeje ko muri iyo mirwano ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR ndetse n’abacancuro b’abarusiya bagerageje kurinda Umujyi bikarangira baneshejwe n’inyeshyamba za M23.
Biravugwa ko Inyeshyamba za M23 zikomeje kugenda zigarurira utundi duce turimo ahitwa (...)
Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira Umujyi wa kichanga,mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ya RDC, nyuma y’imirwano ikaze yazihanganishije na FARDC hamwe n’abambari babo.
Rwandatribune dukesha iyi nkuru,yavuze ko uwayihaye amakuru yemeje ko muri iyo mirwano ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR ndetse n’abacancuro b’abarusiya bagerageje kurinda Umujyi bikarangira baneshejwe n’inyeshyamba za M23.
Biravugwa ko Inyeshyamba za M23 zikomeje kugenda zigarurira utundi duce turimo ahitwa Burungu bivugwako ariho hari ibirindiro bikuru,bya Gen.BGe Nzabanita Lucien Karume wa FDLR.
Umutwe wa M23 wavuze ko ariwo wagabweho ibitero n’ingabo za Leta mu birindiro byawo biri mu Bwiza na Kitchanga, baritabara.
Aka gace ka Kitchanga niko kamaze iminsi gaturukamo benshi mu mpunzi ziganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, zivuga ko zigirirwa nabi na FDLR, Mai Mai ndetse na FARDC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *