skol
fortebet

M23 yarashe kuri Gen Byiringiro uri mu bayobozi bakomeye ba FDLR arakomereka

Yanditswe: Monday 11, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024,ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amakuru avuga ko M23 yishe General Iyamuremye Gaston wiyitaga Byiringiro Victor,uri mu bayobozi bakomeye ba FDLR.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Gisirikare Lt.Sacramento yabeshuje aya makuru mu kiganiro yagiranye na Radio Ngoma Amani ,ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Amakuru ahari avuga ko mu minsi ishize habaye imirwano ikaze muri Nyanzale ari naho uyu Byiringiro yari atuye,abarwanyi ba M23 bamurasaho ubwo bari bageze aho yari yihishe,bica benshi mu barinzi be, hanyuma we ahungishwa ariko yakomeretse.

Muri Rwindi aho bikekwa ko uyu yahungishirijwe,naho habereye imirwano gusa nta makuru nyayo avuga ku buzima bwa Iyamuremye.

Ntawe uzi niba ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe byaramusize amahoro ariyo mpamvu benshi bemeje ko yapfuye kuri iki cyumweru.

Ubwo uyu yaraswaga,ngo yahungishijwe n’aba FDLR mu ngobyi za gakondo kuko yari yakomerekejwe.

Andi makuru nayo adafitiwe gihamya avuga ko ubwo imirwano yasatiraga agace ka Kibirizi ,Gen Byiringiro yahunganywe n’abarwanyi bo mu mutwe wa CRAP bamuhetse mu ngobyi bikaba bikekwa ko bamuhishe mu gace ka Kinyamuyaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa