skol
fortebet

M23 yari yashyize hasi intwaro yarashweho na FARDC n’imitwe bafatanyije

Yanditswe: Friday 16, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wikomye ibitero by’ingabo za Congo,FARDC ifatanyije na Mai Mai,Nyatura na FDLR byagabwe ku bice igenzura bya Bwiza muri territoire ya Masisi.
M23 yavuze ko ibyo leta ya RDC yakoze yangije imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022.
Uyu mutwe watangaje ko ubona Leta ya Kinshasa idakozwa ibyo gushaka amahoro byemeranyijweho n’impande zombi.
Wavuze kandi ko watanze impuruza ko hari ubwicanyi buri gukorerwa inzirakarengane muri Bwiza ndetse ko (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wikomye ibitero by’ingabo za Congo,FARDC ifatanyije na Mai Mai,Nyatura na FDLR byagabwe ku bice igenzura bya Bwiza muri territoire ya Masisi.

M23 yavuze ko ibyo leta ya RDC yakoze yangije imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022.

Uyu mutwe watangaje ko ubona Leta ya Kinshasa idakozwa ibyo gushaka amahoro byemeranyijweho n’impande zombi.

Wavuze kandi ko watanze impuruza ko hari ubwicanyi buri gukorerwa inzirakarengane muri Bwiza ndetse ko utazakomeza kurebera abantu bicwa isi yose yicecekeye.

Kuva mu cyumweru gishize hari agahenge mu bice bitandukanye byaberagamo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta ifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro muri Rutshuru.

Iyi mirwano yasaga n’iri guhosha kubera ko M23 yashakaga ko ihagarara ariko leta ya Kongo irasa n’aho ititeguye kumvikana n’uyu mutwe.

Muri Teritwari ya Rutshuru ya Kivu ya Ruguru abarenga 400,000 bahunze ingo zabo kuva muri Werurwe(3) nk’uko ONU ibivuga, abari mu nkambi muri Teritwari ya Nyiragongo bibasiwe n’imibereho mibi n’icyorezo cya Kolera, nk’uko abategetsi baho babivuga.

Uyu mutwe wa M23, kuwa gatatu wakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru mu mujyi ugenzura wa Bunagana unenga leta ya Kinshasa kwanga ko baganira ngo bashake amahoro, nk’uko bitangazwa n’abanyamakuru bayitabiriye.

Muri icyo kiganiro kandi M23 yashinje leta gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya leta y’u Rwanda yerekana bamwe mu bavuga ko ari abarwanyi ba FDLR bafatiwe ku rubuga rw’imirwano, hamwe n’abasirikare bafashwe bo mu ngabo za leta, FARDC.

Abakuriye uwo mutwe muri icyo kiganiro bahakanye ubwicanyi ushinjwa bwa Kishishe na Bambo aho uvuga ko "leta yari yararekeye FDLR kuva mu 1994", wongera kunenga raporo y’ingabo za MONUSCO yashinje M23 ubwo bwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa