skol
fortebet

"Buri wese najye iwabo"-M23 yariye karungu kubera ibyo yasabwe na EAC

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politiki,Munyarugero Canisius,yavuze ko M23 iri iwabo nta bice yafashe izavamo ahubwo ingabo za EAC zikwiriye gucyura imitwe y’amahanga irimo FDLR.
Abagaba b’ingabo b’ibihugu bigize umuryango wa EAC,basabye umutwe wa M23 kuva mu bice wafashe byose bitarenze kuwa 30 Werurwe ariko aba batsembe bavuga ko batava iwabo.
Mu kiganiro yahaye UKWEZI TV,uyu yavuze ko FDLR n’indi mitwe ariyo itari iy’abanyekongo bityo aribo bakwiriye kwirukanwa atari abanyekongo bagize (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije wa M23 mu bya Politiki,Munyarugero Canisius,yavuze ko M23 iri iwabo nta bice yafashe izavamo ahubwo ingabo za EAC zikwiriye gucyura imitwe y’amahanga irimo FDLR.

Abagaba b’ingabo b’ibihugu bigize umuryango wa EAC,basabye umutwe wa M23 kuva mu bice wafashe byose bitarenze kuwa 30 Werurwe ariko aba batsembe bavuga ko batava iwabo.

Mu kiganiro yahaye UKWEZI TV,uyu yavuze ko FDLR n’indi mitwe ariyo itari iy’abanyekongo bityo aribo bakwiriye kwirukanwa atari abanyekongo bagize M23.

Ati "Iyo myanzuro niba igira umuhanda inyuramo,Kereka niba hafatirwa imyanzuro M23 itareba indi mitwe.

Iyo bavuga ko FDLR ziba zatashye mu gihe ntarengwa,hamaze gutaha zingahe?.Ese koko,Uburasirazuba bwa Kongo,umutekano muke n’imidugararo,ziriya nsengero zasenywe i Goma,abaturage bapfuye,amaduka yasahuwe,koko ni M23 yabikoze.

Ese koko niba koko izo ngabo za EAC n’abakuru b’ibihugu baho dutuye bareba M23 gusa,ntabwo bareba FDLR,CODECO,Mai Mai na Nyatura.Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birakorwa na M23 cyangwa niyo mitwe?,nibarebe kuri iyo mitwe ubundi bazatugarukeho.

Ubwo yabazwaga niba Umutwe wa M23 witeguye kubahiriza ibyiciro 3 wahawe byo kuva mu bice wafashe n’aho bazerekeza,uyu yagize ati"Ibyo bice bya Rutshuru,Kiwanja,Rumangabo, ni iwabo cyangwa ni iwacu?.Iyo mitwe nakubwiye,tuhave bahature?.Tuhave haturwe na FDLR,CODECO,RED TABARA.ko ari iwacu n’iwabo wa FDRL?.

Nibamara kuhajya twe tuzajya hehe?.Ubundi izo ngabo za EAC icyabazanye n’ugushaka amahoro.Niba baje gushakira abanyekongo amahoro se,twebwe ntitukiri abanyekongo cyangwa baje kuyashakira FDLR?.

Ibyo twabahaye birahagije,nabo nibagarure amahoro,nibatange urugero nizo FDLR zitangire zitahe."

Abajijwe ku magambo yamagana M23 avugwa n’abayobozi ba RDC,yagize ati "Bemere dusangire igihugu tunganye kuko twese turi abanyekongo kimwe.

Kongo ninjye wa mbere wujuje ibyangombwa, twebwe M23 tugarura amahoro.Abanyekongo batagarura amahoro ni bande? abo n’abacancuro.

Uyu muvugizi yavuze ko Perezida Tshisekedi adakunda RDC kuko n’ubundi afite ubwenegihugu bubiri,ubwa RDC n’ubw’Ububiligi ariyo mpamvu ngo agura abacancuro bakaza kurimbura abaturage.Ati "Nta mpuhwe na zimwe afitiye abanyekongo,.."

M23 ihakana ko itajya igaba ibitero kuri FARDC ko ahubwo ariyo ibasanga mu bice bigaruriye ikabatera bakirwanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa