skol
fortebet

M23 yashinje uburyarya FARDC kubera ibyo iri kubashinja

Yanditswe: Saturday 11, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya DR Congo kirashinja inyeshyamba za M23 kutubahiriza amasezerano atandukanye y’abategetsi b’akarere yategetse impande zose guhagarika imirwano.
Imirwano y’urutavanaho imaze ibyumweru bibiri muri teritwari ya Masisi hafi ya centre ya Sake n’inkengero zayo, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga berekeza mu mujyi wa Goma na Minova.
Colonel Ndjike Kaiko Guillaume umuvigizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko M23 -yita kandi RDF (ingabo z’u Rwanda) – kenshi yarenze (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya DR Congo kirashinja inyeshyamba za M23 kutubahiriza amasezerano atandukanye y’abategetsi b’akarere yategetse impande zose guhagarika imirwano.

Imirwano y’urutavanaho imaze ibyumweru bibiri muri teritwari ya Masisi hafi ya centre ya Sake n’inkengero zayo, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga berekeza mu mujyi wa Goma na Minova.

Colonel Ndjike Kaiko Guillaume umuvigizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru yatangaje ko M23 -yita kandi RDF (ingabo z’u Rwanda) – kenshi yarenze ku mategeko yo guhagarika imirwano yatanzwe n’inama za Nairobi, Luanda, n’iheruka y’i Bujumbura.

Abayobozi b’u Rwanda bavuga ko ntaho bahuriye n’umutwe wa M23, ko iki ari ikibazo cya DR Congo ubwayo.

Colonel Ndjike yagize ati: “Kubirengaho guheruka byabaye ku munsi w’inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu i Bujumbura”, aho avuga ko M23 yateye ibirindiro bya FARDC i Tuonane hafi ya Karenga n’i Rumeti hafi y’umusozi wa Mushaki, ni muri Masisi.

Willy Ngoma, umuvigizi wa M23 yabwiye BBC ko ibivugwa na Colonel Ndjike ari “uburyarya buri gukinwa na leta” kuko “ni ingabo za leta n’abo bafatanyije badutera.”

Major Ngoma yagize ati: “Tubanza kubaburira ku gutera ibirindiro byacu, no kwica abavuga Ikinyarwanda bikomeje. [Iyo bateye] Dusubiza umuriro wabo, tubasubiza twihanukiriye. Kandi turabakurikirana kugira ngo ducecekeshe intwaro.”

Colonel Ndjike ashinja M23 kurasa ku ndege ya MONUSCO ku cyumweru gishize muri teritwari ya Nyiragongo yaguyemo umusirikare wa Africa y’Epfo “nk’ikimenyetso simusiga cyo gusuzugura guhagarika imirwano”.

Umutwe wa M23 watangaje ko iriya ndege “yarashwe n’ingabo za leta n’abafatanya nazo” kuko yarasiwe mu karere kagenzurwa n’ingabo za leta.

Colonel Ndjike yavuze ko FARDC ifite uburenganzira bwo “gusubiza ku gucengera kose kwageragezwa” na M23 kandi ko bo “bubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu i Nariobi, Luanda na Bujumbura igamije kuzana amahoro muri RDC”.

Hagati aho, imirwano yo yongeye gukomeza no kuri uyu wa gatandatu mu duce twegereye centre ya Sake iri muri 25km iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma, nk’uko ibinyamakuru byaho bibyemeza.

Kuwa gatandatu, Willy Ngoma yabwiye BBC ati: “Turi ku nkenegero za Sake”., naho Col Ndjike yavuze ko ingabo za leta zasubije inyuma M23 kure ya Sake.

Abantu ibihumbi bakomeje guhunga iyi mirwano berekeza i Goma na Minova mu majyepfo, Willy Ngoma ati “hari n’abahungira mu bice tugenzura”.

Iyi mirwano imaze amezi menshi yongeye kubura, yatumye abantu ibihumbi amagana bata ingo zabo bajya kuba mu nkambi z’impunzi zitandukaye, nk’uko imiryango itabara ibivuga.

BBC

Ibitekerezo

  • Ariko m23 ngirango ahari kuba ubwabyo ntamasezerano yasinyanye nuwariwe wese ajyanye no guhagarika intambara,ntiyakabaye ishishikarizwa guhagarika intambara,nacyaneko impamvu zatumye barangiza intambara ntawigize abatega amatwi ngo ibibazo byabo byumvikanweho,noneho babe basabwa guhagarika imirwano.rero igihe cyose ntamasezerano bagiranye nuwariwe wese bafite impamvu ituma bakomeza intambara kugeza igihe ikibazo cyabo kizumvikanira,kuko izindinzira bifuje kumvikanishamo akarengane kabo ntizitaweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa