skol
fortebet

M23 yatangiye kwihimura ku ngabo z’u Burundi ishinja gufatanya na FARDC

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wahagaritse imodoka yari igemuriye ibyo kurya ingabo za EACRF z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Rutshuru.

Sponsored Ad

Ingabo zikomoka mu Burundi zagiye mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo, zimaze iminsi zishinjwa gufasha ingabo za Leta ya Congo kurwanya umutwe wa M23 aho gukora ubutumwa bwazijyanye.

Umutwe wa M23 urashinjwa guhagarika imodoka yari igemuriye ingabo z’u Burundi aho yayibujijwe kwinjira muri muri Kitshanga kuri uyu wa 30 Ukwakira.

Umunyamakuru w’umunyekongo witwa Daniel Michombero, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter yavuze ko ubwo M23 yari isanze iyi modoka ku kigo cy’abihaye Imana cya Kitshanga,yategetse ko isubira aho yari iturutse.

Ingabo z’u Burundi , zishinjwa gufatanya n’igisirikare cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC,zikomeje gutungurwa n’imirwanire ya M23.

Bamwe mu basirikare b’u Burundi batashatse gushyira amazina yabo hanze ku mpamvu z’umutekano wabo bari kurwanira kuri axe ya Pariki ya Virunga muri teritwari ya Nyiragongo by’umwihariko mu gace ka Kibumba na Buhumba no mu tundi duce two muri teritwari ya Rutshuru, bavuze ko kurwana na M23 ari ihurizo rikomeye, bitewe n’amayeri uyu mutwe ukoresha ku rugamba.

Aba basirikare, bakomeza bavuga ko bamaze igihe barwana na M23 bagamije kuyisubiza inyuma no kuyambura uduce twose igenzura ndetse ko intego ari ukuyambura umujyi wa Bunagana, nyamara ngo kugeza magingo aya, ntabwo barabasha kurenga umutaru, by’umwihariko mu mirwano imaze iminsi ine yose iri kubera muri pariki ya virunga, mu duce twa Kibumba na Buhumba.

Aba , basirikare , bavuga ko batangajwe cyane no kwihagararaho kwa M23 mu mirwano imaze iminsi ibahanganishije, mu gihe uyu mutwe uhanganye n’ihuriro(Coallition) ry’ingabo z’Uburundi,FARDC,Wazalendo na FDLR ari nako igisirikare cya Leta FARDC kiri kwifashisha intwaro zose zishoboka zirimo n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 ariko M23 bakaba bakomeje kugorwa no gusuzubiza uyu mutwe inyuma.

M23 iheruka kwica umusirikare w’u Burundi ufite ipeti rya Col witwa Manirakiza Pierre .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa