skol
fortebet

M23 yateguje kwinjira mu mirwano byeruye kubera FARDC yarenze ku masezerano y’amahoro

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi mu byagisirikare muri M23, Willy Ngoma yateguje ko igisirikare cye kigiye kwinjira mu mirwano byeruye mu buryo bwo kwirinda no gukuraho gukomeza gusagarirwa na FARDC.

Sponsored Ad

Willy Ngoma yavuze ibi mu butumwa yageneye imiryango mpuzamahanga n’abandi bireba abaregera igisirikare cya Rdc n’imitwe bafatanya

Ubu twandika iyi nkuru, Imirwano hagati ya M23 n’abo uyu mutwe wo wita ko ari ingabo za leta n’abafatanya nazo yasubukuye none kuwa kane mu bice bya teritwari ya Masisi, ingabo za leta zihakana ko ziri muri iyi mirwano.

Imirwano ikomeye yabaye kuwa gatatu mu duce twa Burungu, Kabalekasha, Katovu, Kilolirwe, Nyakabingu, Rugeneshi no hafi yaho muri teritwari ya Masisi y’intara ya Kivu ya Ruguru yatumye abantu benshi bahunga ingo zabo.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bikoreye ibyabo bahunga imirwano. Radio Okapi isubiramo sosiyete civile ya Masisi ivuga ko abantu ibihumbi bahunze berekeza muri centre ya Kitshanga, n’i Kirolirwe ku birindiro by’ingabo z’Akarere ka Africa y’iburasirazuba.

Iyi mirwano ikomeye yasubukuye byeruye ku cyumweru, kuwa mbere no kuwa kabiri irasubika yongera kubura ejo kuwa gatatu, n’uyu munsi.

Kuva muri Werurwe(3) habonekaga agahenge kagereranyije kategetswe n’ibihugu by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) byohereje ingabo kujya hagati y’impande zarwanaga.

M23 ubu ishinja zimwe mu ngabo za EAC guha uruhande rwa leta ibice zarekuye ngo bijyemo izo ngabo. Ingabo za EAC ntacyo ziravuga kuri ibi.

Abakuru b’umutwe w’inyeshyamba za M23 bavuga ko ingabo za leta FARDC ari zo zirimo kubatera zifatanyije n’imitwe y’abarwanyi biyita ‘Wazalendo’.

Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya politike rya M23 yatangaje ko mu masaha ya saa kumi z’igicuku kuri uyu wa kane i Kirorirwe batewe n’abo avuga ko ari ingabo za “FARDC n’abarwanyi babo ba FDLR, abacanshuro, n’indi mitwe”.

Bisimwa avuga kandi ko kuva mu ijoro ryo kuwa gatatu izo ngabo zibarwanya ari zo zigenzura centre ya Kitshanga “M23 yahaye ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba”.

Kuwa gatatu, umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu muri DR Congo nazo zinjiye mu bitero kuri M23.

Uruhande rw’ubutegetsi bwa gisirikare ya Kivu ya Ruguru ruvuga ko inyeshyamba za M23 zatewe n’abarwanyi bitwa ‘Wazalendo’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa