skol
fortebet

M23 yavuze icyo bazakorera abasirikare b’u Burundi bafashe mpiri

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije w’umutwe wa M23 ishami rya Politike, Canisius Munyarugero yatangaje ko ingabo z’Uburundi zafatiwe ku rugamba ku Cyumweru mu mirwano ikomeye yabereye muri teritwari ya Masisi, bazasubizwa mu gihugu cyabo biciye mu bwumvikane.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru PNInfo Rwanda, Canisius Munyarugero yavuze ko abo basirikare b’Uburundi bafashwe mpiri bahari kandi ubishaka yajya kubareba.

Yagize ati: "Mu mibare barenga umwe,bisobanura ko ari benshi,…, ni benshi, niyo baba barindwi cyangwa icumi, ndabizi ko bazagenda bavuga inkuru y’uko basanze intare za Sarambwe zimeze".

Canesius Munyarugero yavuze kandi ko abo basirikare bafashwe ari bazima, kandi ko ngo basangira ibyo basanganye abarwanyi ba M23.

Ati "Ndagira ngo nkumenyeshe ko abo bafashwe babayeho nka twe, barya nkatwe, baranywa nka twe,… ikizakurikira nuko bazataha iwabo kandi neza mu mahoro."

Igisirikare cy’Uburundi ntacyo kiratangaza kuri ayo makuru avuga ku basirikare babo bafatiwe mpiri muri Congo mu ntambara zabahuje n’umutwe wa M23.

Ingabo z’u burundi ziyemeje gufatanya na FARDC kurwanya M23 ndetse uyu mutwe ushinja izi ngabo kuba zishyigikiye ubwicanyi bukorerwa abanyekongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa