skol
fortebet

M23 yazamuye mu mapeti abasirikare bayo benshi

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wazamuye mu Ntera bamwe mu basirikare bawo, barimo n’Umuvugizi wungirije mu bya Gisirikare, Willy Ngoma, wagizwe Lt Colonel.

Sponsored Ad

Nk’uko bigaragara mu itangazo Bisimwa yashyizeho umukono, Colonel Gacheri Musanga Justin yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général, Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye na Karangwa Bihire Justin bazamurwa ku rya Colonel.

Abofisiye bari bafite ipeti rya Major barimo Willy Ngoma, Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Makomari Ruben, Kasongo Papy na Mwiseneza Gakwaya Christian bazamuwe ku rya Lieutenant Colonel.

Abasirikare bato icyenda bazamuwe ku ipeti rya Sous-Lieutenant. Ni Sebuntu Kabagema Léonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kigabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu.

M23 izamuye mu ntera aba basirikare nyuma yo gukora amavugurura mu miyoborere y’amashami yayo, arimo irishinzwe ubukangurambaga n’irishinzwe imari.

Uyu mutwe waraye uhanganye bikomeye na FARDC nabo bafatanyije i Mweso.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa