skol
fortebet

M23 yemeje ko yafashe agace ka Nyanzale kavukamo Gen Makenga

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Lt.Col Willy Ngoma, Umuvugizi w’Igisirikare cya M23 yemeje ko bamaze kwirukana FARDC n’abambari bayo i Nyanzale ku ivuko rya Gen Sultan Makenga,hari hamaze igihe hafitwe na FDLR.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa 5 Werurwe 2024, Lt. Col Willy Ngoma yavuze ko Intare za Sarambwe ziganje ku butaka bw’abasokuruza bazo.

Yagize ati “Nyanzale irahumeka ituze no gutabarwa kw’abahungu bayo babikwiriye.”

Nyanzale ni Umujyi muto uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, byibura mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Imyaka igera kuri 25 yari ishize Nyanzale yarabaye icumbi rikomeye ry’umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

M23 gufata Nyanzale birasatira kwigarurira ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bya SOMIKIVU bifatwa nk’ibya kabiri nyuma ya Rubaya yo muri Masisi.

Muri ibyo birombe by’i Lueshe biri mu bilometero 100 mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma hacukurwamo “Niobium”.

Aya mabuye akoreshwa mu gukora ibyuma bidasanzwe, moteri z’indege, imiyoboro y’ibyogajuru, roketi z’imbunda nini n’izindi ntwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa