skol
fortebet

M23 yerekanye abasirikare bakomeye ba FARDC bayiyunzeho

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare bakuru batandukanye bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse na bamwe mu bakuru muri Polisi y’icyo gihugu, bitandukanyije na yo bajya mu barwanyi ba M23, bashimangira ko bashaka kurokora bene wabo bakomeje kwicwa.
Mu mashusho yagiye hanze, umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, avuga ko abasirikare ba FARDC bayivuyemo bakabasanga ari benshi ndetse aboneraho kwerekana abakomeye bakiriye.
Ati "Bahageze mu kivunge, ni benshi cyane, ariko kubera impamvu (...)

Sponsored Ad

Abasirikare bakuru batandukanye bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse na bamwe mu bakuru muri Polisi y’icyo gihugu, bitandukanyije na yo bajya mu barwanyi ba M23, bashimangira ko bashaka kurokora bene wabo bakomeje kwicwa.

Mu mashusho yagiye hanze, umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, avuga ko abasirikare ba FARDC bayivuyemo bakabasanga ari benshi ndetse aboneraho kwerekana abakomeye bakiriye.

Ati "Bahageze mu kivunge, ni benshi cyane, ariko kubera impamvu z’intera baherereyemo, twahisemo kubereka bamwe muri ba ofisiye bageze mu birindiro byacu. Hari benshi bavuye muri muri FARDC."

Barimo Commissaire Supérieur Gakufi Ndizihiwe Desire, wari Umuyobozi (commandant) wa Polisi mu gace ka Kitchanga muri teritwari ya Masisi na Colonel Bahati Gahizi John, wahoze ari umuyobozi mu ngabo mu gace ka 423.

Harimo kandi Lt Col Nkusi Frank wakoreraga i Goma, Major Zidane Saidi na Lieutenant Musafiri Janvier wakoreraga kuri Petite Barrière hafi y’u Rwanda.

Commissaire Supérieur Gakufi yavuze ko yahisemo gusanga M23, kubera ko atari gukomeza gukorana na Guverinoma yica abaturage bayo, ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro.

Yagize ati "Nakoreraga muri Kitchanga ariko imitwe yitwaje intwaro yose yari ihari, ntabwo nari gushobora kurebera, kubera ko ndi umututsi, bibye inka za bagenzi banjye, mpari, nsanga ntakomeza kurebera ntacyo nkora mu gihe bikenewe. Ni yo mamvu nahisemo gusanga bagenzi banjye."

Kuri Colonel Gahizi we, ngo yagamburujwe n’ubwicanyi bwari bukomeje gukorerwa bagenzi be, ndetse ugasanga nubwo ari abasirikare bakuru, ntabwo bahabwa agaciro.

Ati "Nababwiye ko nari umuyobozi mu gisirikare, ariko bakankura mu kazi nta mpamvu. Ntabwo nari gukomeza gukorana n’abantu bafite ivangura, bica bagenzi banjye, najya kugira icyo nkora bakambuza, ntabwo baduha agaciro nk’abantu."

Lt Col Nkusi Frank we yavuze ko yeruye akajya muri M23 kubera ubwicanyi bukorerwa abaturage bagenzi be.

Yavuze ko yakoreye muri Kiloriwe muri Masisi, abantu barimo umuyobozi gakondo w’ako gace bakaza kwicwa ntihagire igikorwa, nyuma bimenyekana ko bishwe n’abasirikare ba FARDC bayoborwa na Gen Mugabo.

Uretse uwo, ngo byaje no kugaragara ko bica n’abasirikare banze kujya kurwana ku rugamba.

Yakomeje ati "Naje kubona ko FARDC irimo gukorana n’abajenosideri, abajenosideri ba FDLR, Nyatura, Mai Mai , kandi nibo bishe abavandimwe bacu. Bakica inka, bakarya ibintu byacu, nta jambo na rito dufite."

"Ofisiye wa nyawe ukagenda mu muhanda, nta n’umwe wagira icyo ubwira, ndi Lieutenant Colonel ariko ntacyo nafasha na Caporal afite ikibazo, cyangwa umubyeyi wanjye igihe yaba agize ikibazo. Ibyo byatumye mva muri RDC."

Yavuze ko abasirikare banga kujya ku rugamba bakicwa, ndetse ngo hari amafoto yagiye afatwa.

Nyamara ngo ntacyo Leta ifasha abasirikare ku rugamba, ndetse ngo n’ibibatunga ibagenera ntibibageraho.

Yongeraho ko abasirikare babayeho nabi, aho usanga umusirikare yandikirwa $48 agomba kumutunga, ariko ugasanga amugeraho ni $0.5.

Byongeye, ngo ku rugamba nta mazi bafite, ibiryo, ku buryo byari bigoye guhangana na M23.

Lt Col Nkusi yanavuze ko mu bakorana na FARDC muri iki gihe ngo harimo "n’abazungu bakoresha imbunda nini."

Yakomeje ati "Mu bo bakorana harimo imitwe yitwaje intwaro n’abazungu, ndetse njye ubwanjye narabibonye, baba bari kumwe buri gihe na Gen Mayanga, abandi bari kumwe na Gen Mugabo."

Major Zidane Saidi we yavuze ko yavuye muri FARDC kubera ubwicanyi bukorerwa abavandimwe babo, inka zikicwa, ariko ugasanga ntabwo kuba muri FARDC hari icyo bimaze.

Uyu Gen Mugabo ngo yanga Abatutsi, akaba avuka muri Masisi.

Lieutenant Musafiri Janvier yavuze ko yavanjywe muri FARDC n’ubwicanyi bukorwa n’Ingabo za Leta.

Commissaire Superieur Gakufi yatanze ubutumwa asaba ko badashobora kwihanganira imikorere ya leta "yica abaturage bayo."

Yavuze ko ari abaturage ba Congo, ku buryo badakwiye gufatwa nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo.

Major Zidane we yakomeje ati "Ubutumwa njyewe ntanga, ni ubutumwa bw’abantu bose bavuka muri Masisi, Rutshuru, Minembwe, muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, abantu bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ko bagomba kuza tugaharanira uburenganzira bwacu."

Yavuze ko kubera akarengane kimitswe, umunya-Masisi ntashobora gutambuka Sake agiye i Goma, ngo asabwa kubanza kugurisha inka ze.

Yavuze ko bashaka kurwanya ubu bwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda, baba abasivile cyangwa abasirikare.

Mu bihe bitandukanye, FARDC yashinjwe gukorana n’umutwe wa FDLR ariko ikabihana, ariko hakgenda havuka ibimenyetso buhoro buhoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa