skol
fortebet

M23 yigambye gufata mpiri abasirikare benshi b’Uburundi no kwambura intwaro FARDC

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutwe wa M23 wavuze ko warashe ku ngabo za FARDC n’abambari bazo barimo SADC,Abacancuro n’Ingabo z’Uburundi kugeza ubwo ziruka zita intwaro izndi bazifata mpiri.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’Ingabo za Leta, iz’u Burundi, iz’Umuryango SADC, FDLR, abacancuro na Wazalendo, ryagabye ibitero mu gace ka Nyenyeri; rikoresheje imbunda nini n’ibifaru.

Kanyuka yatangaje ko M23 yafatiye muri iyi mirwano abasirikare benshi b’u Burundi ndetse n’intwaro zatawe n’ingabo ziri muri iri huriro.

Yagize ati “Izi ngabo zihurije hamwe zakubiswe, zisiga ku rubuga rw’intambara intwaro, amasasu n’ibikoresho bya gisirikare. Twafashe abasirikare benshi b’u Burundi kandi turamagana uruhare rw’u Burundi mu itsembabwoko rikomeje.”

U Burundi bufitanye na RDC amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya M23, yashyiriweho umukono i Kinshasa muri Kanama 2023, atangira kubahirizwa tariki ya 1 Ukwakira k’uwo mwaka nyuma y’aho bwohereje abasirikare bagize batayo eshatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa